Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘IG Post’, avuga ko byamutwaye igihe kinini n’imbaraga nyinshi kugira ngo igere ku rwego yifuzaga.
Ni indirimbo ifungura umwaka we w’ibikorwa by’umuziki, w’uyu mukobwa ukomeje kwiyubaka nk’umuhanzikazi uhatana ku rwego mpuzamahanga.
Lisaa avuga ko ‘IG Post’ indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’uko urukundo rugaragazwa n’urubyiruko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.
Avuga ko ari indirimbo yanditswe na we ubwe, afatanyije na Producer Loader ndetse na Bernard Bagenzi.
Ati: “Yiganjemo amagambo y’urukundo, ariko ikaba yaraturutse ku buzima busanzwe, aho hari abakundana bagahitamo guhishanya, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”
Lisaa asobanura ko muri iyi ndirimbo agaragaza ishusho y’umukobwa wemera urukundo rwe ku mugaragaro, akagaragaza ko gukundana bitagomba kuba ibanga igihe ari urukundo nyarwo.
Yongeraho ko ‘IG Post’ yibutsa abantu ko urukundo rugomba no kwigaragaza, cyane cyane mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cya Saint Valentin.
Ati: “Umukobwa aba ashaka ko uwo bakundana atamuhisha, ahubwo bikamenyekana ko ari umuntu wafashwe, ukundwa kandi uri mu rukundo.”
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ari uburyo bwo kwereka uwo ukunda ko wamwihariye, ko umwishimiye kandi ko umwiyumvamo.
Agira ati: “Ni indirimbo ishobora kuba igikoresho cyiza cyo kubwira uwo ukunda ko ari wowe wenyine, ko umwishimiye kandi ko witeguye kubimwereka no ku bandi.”
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘IG Post’ yakozwe na John Elarts, agaragaza ubuhanga mu guhuza ishusho n’ubutumwa bw’indirimbo, bikagira uruhare mu gutuma igera ku mutima w’abayireba.
Reba hano IG Post ya Lisaa
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
