Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yongewe mu bakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero w’Amavubi utegura imikino ya FIFA Series.
Ni amakuru yatangarijwe mu kiganiro cya RTV Kick-Off cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahamije ko Kwizera Olivier yongewe ku rutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero w’abazitegura imikino ya FIFA Series 2026.
Mu minsi ishize ubwo hatangazwaga urutonde rw’abazajya muri uyu mwiherero, izina ry’uyu munyezamu ryagarutsweho cyane ndetse Shema amusabira kongerwaho ariko umutoza, Stephen Constantine amubera ibamba.
Andi makuru avuga ko umunyezamu wa mbere w’Amavubu, Ntwari Fiacre atazakina iri rushanwa kubera uburwayi yagize ndetse yamaze kubimenyesha abo bireba.
Uyu munyezamu yaherukaga mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu 2022. Ni umwe mu bari gufasha Rayon Sports yaba muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro.

UMUSEKE.RW
