Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD) igaragaza ko ishima uburyo leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga, igasaba abaturage kumva ko kubitaho atari impuhwe ahubwo ari uburenganzira bwabo.
Ni ubutumwa bwatanzwe tariki ya 3 Ukuboza 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti:“Dushyigikire Umuryango udaheza Abantu bafite Ubumuga – Duteze imbere Imibereho myiza”.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda bwagaragaje ko mu Banyarwanda 100 bafite imyaka 5 kuzamura, babiri muri bo bafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu rugendo rwo guteza imbere abafite ubumuga, harimo nko guca akato n’ihezwa bahabwaga muri rubanda.
Ati “Tugeze kure rero imyaka tumaze kuva Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda aho yashyiriyeho itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri 2007, kuva uyu munsi kugeza ubu, kwita ku bantu bafite ubumuga ntibikiri iby’impuhwe ahubwo ni uburenganzira.”
Mujawimana Sifa utuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda mu Kagari ka Rega, avuga ko ubwo yagiraga ubumuga bwo kutabona, yumvaga ubuzima burangiye ndetse bigahemberwa n’amagambo yabwirwaga n’abantu.
Ati ” Maze imyaka 15 ngize ubu bumuga [bwo kutabona]. Ubwo nagiraga ubumuga numvaga ko nta kiri umuntu n’abandi kandi ni ko babivuga ndetse n’abo mu muryango bakaba ari ako bamfata. Mama wanjye niwe twabanaga nawe akajya amfata uko nkaho ntari umuntu.”
Avuga ko nyuma yahawe amahugurwa yo kwiga ibijyanye no kudoda imyenda ikozwe mu budodo ndetse akaba adoda imipira yambarwa n’abanyeshuri, bikamuha icyo arya.
Ati “Nubwo dukora turacyagowe no gukorera ahantu abantu badusanga bakatugurira kuko nkanjye utabona biragoye kumenya ahari amasoko.”
Ntakirutimana Alphonse ufite ubumuga bw’ingingo ashima ko ubu babasha kubona imbago binyuze ku bwisungane mu kwivuza.
Ati “Si benshi bafite ubumuga bw’ingingo ugisangana imbago zibajwe mu biti cyangwa ngo bagende bikuruza hasi.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025 niyo yemeje ingamba zo mu rwego rw’ubuzima zirimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, aho guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo biri mu byongeweho.
Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, rivuga ko hari ibyo ryishimira byagezweho n’abantu bafite ubumuga birimo gushyiraho amategeko ndetse no kwibumbira mu makoperative yo kubitsa no kugirizanya arenga 2400, abarirwa imari ya miliyari imwe na miliyoni 45.
Ivuga ko hakiri ibibagoye birimo kuba ururimi rw’amarenga rutaramenywa na bose muri sosiyete ndetse no mu bigo bya Leta.
Abafite ubumuga barenga ibihumbi 34 batagira indangamuntu cyangwa bakaba batanditse mu irangamimerere ndetse n’abana barenga ibihumbi 17 batiga ndetse n’abandi benshi bagisabiriza ku mihanda yo mu mijyi.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW