Mu Karere ka Rulindo, ahazwi nko kwa Nyirangarama, huzuye ibagiro rya kijyambere ryitezweho kwimakaza ubuziranenge bw’inyama no gukuraho ingendo amatungo yakoraga ajya ku mabagiro atandukanye mu gihugu.
Iri bagiro ryubatswe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye na Mastercard Foundation, TradeMark Africa n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubucuruzi (ITC), yitwa VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment).
Iyi gahunda ifasha gutsura no kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa, hagamijwe guhanga imirimo iteza imbere ubuzima bw’abari mu byiciro bikunze kuyibura, nk’urubyiruko, abafite ubumuga, abagore n’abagabo muri rusange.
Ni gahunda kandi igamije gufasha inganda nto n’iziciriritse ndetse n’abakora ubuhinzi bugamije amasoko kugera ku buziranenge bwifuzwa, bityo hakongerwa ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Sina Gérard, umuhangamirimo uzwi cyane mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko iri bagiro rigezweho ari igisubizo ku bakiliya be n’abaturage muri rusange.
Yabwiye UMUSEKE ko iri bagiro rifite isheni yabugenewe aho inka ishyirwa mu kirere umubazi agakanda “button”, ikanyura mu byuma byabugenewe, mu gihe gito hakaboneka inyama zujuje ubuziranenge.
Ibi kandi ngo babifashwamo n’umugenzuzi w’ubuziranenge bw’inyama wigenga, wabihuguriwe kugira ngo yihutishe serivisi mbere zatangwaga na ba veterineri b’imirenge gusa.
Ati: “Kubera ko mfite resitora yakira abafata ibiribwa birimo inyama zitetse cyangwa izokeje, mfite icyizere ko ibikomoka ku nyama byose byujuje ubuziranenge bizamfasha gutera imbere.”
Sina Gérard avuga ko iri bagiro rizagirira abaturage akamaro gakomeye, kuko asanzwe aboroza akanabahugura ku korora kijyambere, ndetse rikazafasha n’abanyeshuri biga uruhererekane rw’ubuvuzi bw’amatungo.
Agira ati: “Ntabwo naba mbigishiriza abana, kandi sinaboroza ngo nibagirwe kuzabafasha kongerera agaciro amatungo yabo agejeje igihe cyo kubagwa.”
Aimée Elise Umuhoza, umwe mu rubyiruko wahawe akazi ko gukurikirana ubuzima bw’amatungo no kugenzura ubuziranenge bw’inyama muri iryo bagiro, ahamya ko amahugurwa yahawe binyuze muri VIBE yamugiriye akamaro.
Ati: “Ubu mfasha gupima inyama mw’ibagiro, kandi dukurikirana byose bishobora kwangiza ubuziranenge bw’inyama.”
Dr Simabarikure Gaspard, umukozi wa RICA ushinzwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abagenzuzi b’inyama bigenga.
Avuga ko ari gikorwa cy’ingenzi cyane mu gushyigikira icyerekezo cy’igihugu mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ndetse no guhanga imirimo ibasha guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Agira ati: “Kugira ngo bafashe kugeza izi serivisi aho zikenewe hose mu gihugu, Leta ifatanye n’abikorera, by’umwihariko urubyiruko, mu gutanga serivisi z’ubuziranenge zikenerwa.”
Ibagiro rya kijyambere ryo Kwa Nyirangarama ryahaye akazi abakozi 23 bahoraho, mu gihe ibikorwa byose byahaye imirimo abagera kuri 200.




NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Rulindo
