Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), itangaza ko kugeza ubu ikomeje gutera intambwe idasubira inyuma mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage; aho muri uyu mwaka wa 2025 urangiye ingo zigera kuri 85.1% zifite amashanyarazi aho zavuye kuri 64.53% mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020.
Umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro yagize ati: “Mu myaka 5 ishize, twavuye ku ngo 64,53% tugera kuri 85,4% zifite amashanyarazi, bisobanuye ko mu myaka 5 ishize hiyongereyeho 20.87%. Muri izo ngo harimo izifatira ku muyoboro mugari zingana na 60.1% n’izifatira ku mirasire y’izuba 25.3%.”
Yongeyeho ko: “Kugeza ubu dufite ingufu z’amashanyarazi zingana na 467.142 MW tuvuye kuri 238,36 MW muri 2020/2021 tukaba duteganya ko ubwo bushobozi buzaba bugeze kuri 1,066 MW mu mwaka wa 2034 nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cy’Ikigo (2024-2034).”
Ingomero zikomeje kongerwa, muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi.
Armand Zingiro Umuyobozi Mukuru wa REG, yagize ati: “Dufite ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo ndetse n’iziteganyijwe harimo Nyabarongo II izatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na 43.5 MW, uwo ukaba ari umushinga kuri ubu ugeze ku kigero cya 57%.”
Muri iyo mishanga kandi REG igaragaza ko harimo n’indi mishinga itandukanye ikomeza kongera ingufu z’amashanyarazi harimo nka: Rukarara VI HP (9.7MW), umushinga ugeze ku kigero cya 26%; Nyirahundwe HPP (0.909 Mw) Umushinga ugeze ku kigero cya 71%; Rusizi III HEP (206 MW) U Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo DRC; kandi imirimo yo kurwubaka ikaba yaratangiye nubwo igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.
Abaturage bagejejweho amashanyarazi bavuga ko yabafashije kwiteza imbere no kuva mu icuraburindi, bakanashimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, we bakesha ibyiza byose bibageraho.
Uwimana Berancille, ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga uherutse kugezwaho amashanyarazi, avuga ko yamukuye mu bwigunge.
Yagize ati: “Kuva tubonye amashanyarazi twarishimye cyane, tubona natwe tuvuye mu icuraburindi tujya ahantu heza. Turashimira Perezida Kagame watugiriye neza. Twavuye mu bwigunge, batwubakiye inzu turi abapfakazi tutagira aho tuba none ejo bundi baduhaye n’umuriro, ni ishimwe rikomeye cyane.”

Nkuranga Juvenal utuye mu Kagari ka Kaduha na we uherutse kugezwaho amashanyarazi yagize ati: “Twarishimye, turacana, turacaginga amatelefoni, abana bariga neza n’amanota yariyongereye, ubu kandi twatangiye no gutekereza imishinga yarushaho kuduteza imbere.’’
REG ikomeza igaragaza ko ingomero ziri mu nyigo harimo kwagura urugomero rwa Ntaruka HPP, inyigo yaratangiye izarangira mu mwaka utaha ikazagaragaza ubushobozi nyongera bw’urwo rugomero, kimwe n’inganda z’amashanyarazi ziteganyijwe zirimo Mpanga Solar PV (30 MW), Nyabarongo 2 Solar PV (200 MW), Izuba CB Energy Rwanda (4.13 MW) n’izindi.
Mu rwego rwo kwongera ibikoresho no gusimbuza ibishaje birimo gukorwa mu buryo byavuye kuri kilometero 944,39 mu mwaka wa 2020/2021 bigeze kuri kilometero 1,158
Kugeza ubu hamaze kubakwa imiyoboro y’amashanyarazi ingana na Km 38,358.83, harimo Km 12,645.40 z’imiyoboro iringaniye (MV:Medium Voltage) na kilometero 25,713.43 (Km) z’imiyoboro mito ibizwi nka (LV: Low Voltage).
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG iteganya kongera umuriro w’amashanyarazi, harimo kongera no kuvugurura imiyoboro iringaniye, gusimbura amapoto ashaje n’atujuje ubuziranenge no gukwirakwiza amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.
Mu Mujyi wa Kigali gusana imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, imirimo igeze kuri 67%, kandi imiyoboro y’amasitatiyo izakomeza gutunganywa no kwagurwa hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu hamaze kubakwa sitasiyo 37 (Substations) zifasha REG gukwirakwiza amashanyarazi mu duce twose tw’Igihugu.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ifite icyerekezo cyo kugabanya ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi hasimbuzwa ibyuma bifite ingufu nkeya, kongera amasooko, n’ibindi.
REG yihaye intego y’uko Abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu myaka ine iri imbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2029.


UMUSEKE.RW
AHANDI AMASHANYARAZI NIMIHANDA HARI ABABIBONA BAGENZE IBIROMETERO BIRENGA 5 BAJYA GUCOMEKA PHONE CG KWIVUZA, ARIKO UKABONA UMUYOBOZI WABO ARI GUTA INKÔDA KURI TV NGO AKUNDA ABATURAGE
Harumuntu wahawe umuriro ariko ugasanga ntacana byarapfiriye mugasanduka ko mwijoro
Wahamagara abashibzwe kubikora ntibaze
Babbagahora bakubeshya ngo Baraza ntibaze
Ugasanga umuturage amaze umwaka atagira umuriro
Nko mukarere ka burera umurenge wa cyanika umudugudu wa butete kuwitwa Nyiranahoro Béatrice amaze anezi atatu adacana
Yabahanagaye kencu ariko nabu ntarabona umufasha
REG ifite ibibazo mu mitangire ya service, nk’abantu batuye mu murenge wa Kigali hamwe na hamwe itagaragara ibibazo byibura y’umusoro rya hato na hato, abafite ubucuruzi buwukenera bararize barihanagura abandi batafunze imiryango.
Ntawatera ipasi, ntiwacana television guhera mu ma saa kumi n’ebyiri, mu rugo ni ugucana amatara 2 wacana irya 3 umuriro ugahita ugenda.
Iyo tubajije kuri REG bati ikibazo yanyu cy’umuriro mucye turakizi tuzazana transfo yongera umuriro, ariko iyo transfo imaze umwaka bayivuga twarayitegereje amaso yaheze mu kirere yabaye nka ya mabati.
Kandi bo buri kwezi barahembwa nta kibazo mwahomba mutahomba ntibibareba,mwacana mutacana si ibyabo.
Turasaba ko inzego zibishinzwe zabidukurikiranira kuko turababaye cyane.
Murakoze.