Nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, bagomba kujya mu mwiherero utegura FIFA Series 2026, izina ry’umunyezamu, Kwizera Olivier ryakomeje kugarukwaho cyane mu banyamupira.
Ku wa mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo abatoza b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, batangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagomba kuzavamo 26 bazakina irushnwa rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali ku wa 26-30 Werurwe 2026.
Mu banyezamu bane bahamagawe, nta bwo harimo Kwizera Olivier umaze iminsi yitwara neza muri Rayon Sports akinira.
Kutavuga rumwe kuri uku kudahamagarwa kw’uyu munyezamu, byahereye mu kiganiro n’abanyamakuru n’ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse n’abatoza b’Amavubi.
Nyuma y’uko abanyamakuru bakomeje kubaza impamvu Kwizera atahamagawe, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yahise asaba abatoza ko bamuha amahirwe yo kujya mu mwiherero bakareba urwego rwe ariko Constantine utoza ikipe y’Igihugu ahita abyamaganira kure.
Uyu mwongereza yahise agira ati “N’undi munsi ntimuzongere kungira inama y’abo bampamagara.”
Uretse aha byahereye, iyi mpagarara yakomereje ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram na Facebook. Benshi barimo n’abanyamakuru b’imikino, nta bwo bavuze rumwe kuri uku kudahamagarwa kwa Olivier.
Uretse kandi ibiri kuganirwa ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro bitandukanye bya Siporo, byagiye bigaruka kuri uku kudahamagarwa kwa Kwizera.
Eric Nshimiyimana wagize uruhare mu guhamagara ikipe y’Igihugu, yavuze ko Olivier akwiye guhabwa umwanya akabanza agakina imikino myinshi mu kipe ye ariko anongeraho ko uyu munyezamu ubuzima bwe butameze neza.
Imikino ya FIFA Series 2026, izabera i Kigali ku wa 26 kugeza ku wa 30 Werurwe uyu mwaka. Ibihugu umunani birimo u Rwanda ruzaryakira, ni byo bizarikina.






UMUSEKE.RW

Yo, y888gamelogin popped up on my radar. Gonna give it a whirl. Hoping for some good times and maybe a few bucks! Give it a peep! You can find them here y888gamelogin.