Kubona inkoni yera ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona biracyarimo imbogamizi

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutabona, bavuga ko kubona inkoni yera ibafasha kumva aho bajya no kugaragaza ko bafite ubwo bumuga kuri bose bikiri imbogamizi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ko ihenda.

Ku wa 07 Ugushyingo 2025 mu karere ka Huye hizihirijwe  umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubona birenze imboni”.

Bimwe mu byagaragajwe nk’imbogamizi harimo ko kubona iyi nkoni yera bikiri ikibazo kuri benshi bafite ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), Docteur Mukarwego Betty avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona kubona inkoni yera baba banakeneye cyane bikiri ikibazo.

Yagize ati “Inkoni yera irahenda kandi irasaza ku buryo kuyibona hari abo bitorohera.” 

Uriya muyobozi wa RUB akomeza avuga ko bagikora ubuvugizi, kandi iyo babonye abafatanyabukorwa bazibaha na bo bazitanga ariko baziha bacye ugereranyije n’abazikeneye agasaba abafatanyabukorwa kubafasha by’umwihariko hirindwa ko hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ukifashisha ikibando, kandi bidakwiye nubwo bahari.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona na bo babona ko kubona inkoni yera bitisukirwa na buri wese, kandi ari igikoresho nkenerwa.

Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera wizihirijwe mu karere ka Huye

Uwitwa Ndayisenga Sadam yagize ati “Iyi nkoni irahenda kandi mu Rwanda nta ruganda tugira ruzikora, byibura badufashe bayishyire mu bwishingiza nka mituweli kandi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona iyo ayifite ni yo maso ye.”

Mugenzi we witwa Hitimana Deogratias na we yagize ati “Turasaba imiryango itari iya leta, n’abikorera kudufasha tukabona inkoni yera byibura bakunganira leta ubufasha iduha.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka babafasha kuko nko mu ngengo y’imari y’akarere bagena ubufasha bugenerwa ibyiciro byihariye n’abafite ubumugabo bwo kutabona barimo.

Yagize ati “Dukorana n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, no mu mihigo y’akarere by’umwihariko tubishyiramo mu gufasha abafite ubumuga kubona inyungurangingo. Birumvikana bose dushobora kutazibabonera rimwe, ariko uko ubushobozi buboneka turabazirikana.”

Inkoni yera byibura igura macye ni amafaranga ibihumbi mirongo itatu (Frw 30,000) aho abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bibagora kuko kubona ubushobozi biba bitaboroheye.

Kugeza ubu mu karere ka Huye habarurwa abantu 93 bafite ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, SEBUTEGE Ange
Abantu batanduanye bizihije umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *