Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’Amarerero yigisha abana umupira w’amaguru rizwi nka nka “Ijabo Ryawe Rwanda”, mu byo ashyize imbere, Habimana Hamdan, harimo gushakira amarerero imipira yo gukina.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, buciye mu Nama y’Inteko Rusange, Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda nyuma yo gutorwa ku majwi 100%.
Hamdan watorewe kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda mu 2017 na 2022 muri manda y’imyaka itanu, yari yavuye ku buyobozi nyuma yo kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA nka Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru hagati ya Kamena 2023 na Kanama 2025, inshingano zisigaranwa na Harerimana Emmanuel.
Abandi batoranywe na Hamdan, ni Visi Perezida ushinzwe Umutungo wabaye Gakwaya Olivier, Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco wabaye Uwamahoro Regine Diane, Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa wabaye Ndayiragije Jean Bosco na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere wabaye Kubana Jean Bosco.
Aganira na UMUSEKE, uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bimuraje inshinga muri iyi manda nshya, harimo guha amarerero imipira yo gukina, cyane ko iri mu byo ikeneye cyane kugira ngo abana bakine bihagije.
Mu bindi bimuraje inshinga, harimo gushyiraho amarushanwa ahoraho mu bana bari mu byiciro by’imyaka 13, 15 na 18.
Ikindi Hamdan azakoraho mu buryo bwihutirwa, ni ugufasha abayobozi b’amarerero kubona amahugurwa ahagije yo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’amategeko ya FIFA arengera abana bava mu makipe bajya mu yandi.
Ibindi bikorwa uyu muyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda ateganya gukora, harimo gushakira amarerero ibyangombwa kugira ngo bakore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Hari kandi gukora ubuvugizi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, kugira ngo babashe kuba abanyamuryango bemewe n’amategeko. Hamdan agiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ye. Amatora ya manda yindi azongera kuba mu 2027.



UMUSEKE.RW