Ku bihano America iherutse gufata ishobora kongeraho “kwimana visa”

U Rwanda ruvuga ko Congo itubahirije ibiri mu masezerano yasinyiwe i Washington DC hagati ya Perezida Donald Trump, Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo

Ibiro bya Leta ya America bishinzwe politiki mpuzamahanga bishobora kuba abayobozi bo mu Rwanda uburenganzira bwo kujya muri icyo gihugu “kubwo kubashinja gushyigikira AFC/M23”.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta ya America bishinzwe ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe, 2026, rivuga ko ibyo biro bishobora gushyiraho amabwiriza abuza abayobozi benshi bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, uburenganzira bwo kubona visa zijya muri America, kubera “uruhare rwabo mu kubuza umutekano uburasirazuba bwa Congo.”

Iri tangazo rigira riti “Kubera gukomeza gufasha M23, no kwica amasezerano y’i Washington, aba bantu barateza imvururu (intambara), kandi bakabuza umutekano urambye akarere k’Ibiyaga Bigari kose.”

Leta zunze ubumwe za America zasabye impande zose gushyira mu bikorwa ibyo zemeye mu masezerano y’i Washington.

Congo irasabwa guhita ishyira mu bikorwa gahunda yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’indi mitwe itemewe ikorana na yo.

U Rwanda rusabwa “gucyura ingabo n’ibikoresho rufite muri Congo”.

America ivuga ko ibyo nibikowa ari bwo umushinga munini w’ishoramari uzagirira akamaro u Rwanda na Congo n’Akarere kose uzashoboka.

Iri tangazo rigira riti “Abantu bizwi ko, bafite uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye mu kubangamira, cyangwa kubuza amahoro arambye Ibiyaga Bigari bazahura n’ingaruka.”

Ibiro bya Leta ya America byibutsa ko uretse abantu ku giti cyabo bavuzwe, itegeko rishobora no kureba abantu bo mu miryango yabo.

Bisa n’ikindi gitutu kigiye ku bayobozi bo mu Rwanda, nyuma yaho leta zunze ubumwe za America zitangaje ko zizafatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda, RDF, na ba Offisite Bakuru bane barimo n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ntacyo u Rwanda ruratangaza kuri iki cyemezo gishya America ishobora gushyira mu bikorwa.

Amerika n’u Burayi basabye ko ibitero bya drones mu ntambara za Congo bihagarara

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *