Mu gihe Rwanda Premier League yemeje ko Gasogi United yatewe mpaga na Rayon Sports y’ibitego 3-0 ndetse ikanacibwa amande ya 2,000,000 Frw, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] uyobora iyi kipe, yahakanye ko yamenyeshejwe impinduka mu buryo bwubahirije amategeko.
Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa inkuru y’iterwa rya mpaga yatewe Gasogi United nyuma yo kwanga kuza muri Stade Amahoro gukina na Rayon Sports Saa yine z’ijoro.
KNC uyobora Urubambyingwe, yavuze ko ikipe abereye umuyobozi itari kuza gukina kubera ko inzego zahinduye aho umukino wari kubera n’amasaha wari kuberaho, zitigeze zimumenyesha mu buryo bukurikije amategeko.
Nta bwo byatinze, kuko Umuyobozi Mukuru muri Rwanda Premier League, Jules Karangwa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, yavuze ko Gasogi United yamenyeshejwe mu buryo bwubahirije amategeko.
KNC abicishije ku rukuta rwe rwa X, yabyutse avuga ko niba koko Rwanda Premier League yemeza ko Gasogi United yamenyeshejwe byubahirije amategeko, yasangiza abanyamupira ibyo bihamya.
Yagize ati “Hari ibyo ibikomeje gukwirakwizwa bivuga ko League yamenyesheje Gasogi United mu buryo bwubahirije amategeko. Ese League yagaragaza iyo baruwa yohererejwe Gasogi United?”
“Ndizera ko benshi muri twe bashishikajwe no kumva ukuri kw’ibintu kandi dushimishijwe no gukomeza gukorera mu mucyo kuri iki kibazo.”
Mu Itangazo ryashyizwe kuri X ya Rwanda Premier League mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, uru rwego ruyobora Shampiyona y’u Rwanda, rwavuze ko rwashingiye ku ngingo ya Gatanu igika cya munani mu mabwiriza agenga Rwanda Premier League, ivuga ko “Ikipe irengeje iminota 15 ku isaha yagenwe kugira ngo umukino utangire itaragera ku kibuga, iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ikanacibwa amande y’ubukererwe ndetse n’ingingo ya cyenda igika cya Kabiri ivuga ko “Ikipe iterwa mpaga kubera ko itageze ku kibuga [yaba yasuwe cyangwa yasuye] icibwa amande ya 2,000,000 Frw.”
Bakomeje bavuga ko Gasogi United ititabiriye umukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports kuri Stade Amahoro Saa yine z’ijoro ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026.
Barongera bakomeza bavuga ko ibi bisobanuye ko Gasogi United yatewe mpaga y’ibitego 3-0.
Muri iri tangazo, bakomeje bavuga ko iyi kipe iramutse yongeye kubura ku mu mukino ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, yahanishwa gusezererwa mu irushanwa, yagaruka igahera mu cyiciro cyo hasi mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse n’umwenda w’amanota atandatu nk’uko biteganywa n’ingingo ya cyenda igika cya gatatu.
Muri uyu mwaka w’imikino kandi, indi kipe yigeze kugaragara yinubira umwanzuro wa Rwanda Premier League wo guhindura umukino, ni Marine FC yagombaga kuza gukina na Kiyovu Sports i Kigali ariko umunsi yamenyeshejwe ko igomba kuza gukinira, irawanga, birangira uwo mukino ushakiwe undi munsi.




UMUSEKE.RW
