Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1, uba umukino wa Gatatu wikurikiranya ikipe y’Ingabo itabona amanota yuzuye.
Ni umukino watangiye Saa Moya z’ijoro, witabirwa n’abakunzi b’amakipe yombi batari benshi ugereranyije n’abo buri kipe ifite.
Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Mbaya, yari yagaruye Ntwari Assouman ku ruhande rw’iburyo inyuma na Rwabuhihi Placide bombi bari bamaze iminsi batagaragaraga kubera imvune na Chérif Bayo utarakinnye na Mukura VS kubera amakarita atatu y’umuhondo.
Ikipe y’Ingabo yo yari yagaruye abakinnyi 11 yari yabanje mu kibuga ubwo iheruka gutsindwa na Al-Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona.
Wari umukino wa kabiri kandi wikurikiranya, iyi kipe ikina idafite kapiteni wa yo, Niyomugabo Claude n’umunyezamu wa yo wa mbere, Ishimwe Pierre woherejwe kwitoreza mu Intare FC.
Amakipe yombi yatangiye abanza gucungana, ariko Urucaca rukagerageza kwiharira umupira biciye kuri Bukuru Christophe, Yakubu ndetse na Chérif Bayo bakinaga hagati mu kibuga.
Urucaca rwakomeje gusunika ngo rurebe ko rwabona igitego mu gice cya mbere ariko Niyigena Clèment na bagenzi be bakinanaga mu bwugarizi, bakomeza kuba beza.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo amakipe yombi yagerageje gusatirana.
Ubwo amakipe yari agarutse mu gice cya kabiri, Haringingo yahise akora impinduka, akuramo Moussa Keita wasimbuwe na Fidali mu gice cy’ubusatirizi.
Ku munota wa 62, Kiyovu Sports yashoboraga kubona igitego ariko umupira Mutunzi Darcy yari abonye awutera mu maguro y’umunyu, Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa 66, amakipe yombi yakoze impinduka, Urucaca rukuramo Chérif Bayo wasimbuwe na Mugisha Rama mu gihe ikipe y’Ingabo yakuyemo William Togui na Hakim Kiwanuka basimbuwe na Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco.
Nyuma y’izi mpinduka, buri kipe yari ibonye abakinnyi bihuta mu gice cy’imbere ku mpande, icyari gisigaye byari ukubabyaza umusaruro.
Urucaca rwatangiye gushaka gucisha imipira ku ruhande rwa Rivaldon wari ukiri mushya ndetse biza kurukundira.
Ibintu byahindutse ku munota wa 81 ubwo Harerimana Abdoulaziz ‘Rivaldo’ yafunguraga amazamu ku ikosa ryari rihanwe na Byiringiro David uzwi ku izina rya Kamoso.
Nta bwo ikipe y’Ingabo yacitse intege kuko abarimo Ronald Ssekiganda na Ruboneka bakinaga hagati mu kibuga, bakomeje kugerageza gushakira imipira Djibrila Quattara wakinaga mu busatirizi bw’ikipe y’Ingabo.
Byasabye umunota wa 90+1 kugira ngo APR FC ibone igitego yatsindiwe na Denis Omedi ku ishoti rikomeye yatereye hagati mu kibuga nyuma yo kugwa hasi kwa Mugisha Rama ariko agatinda guhaguruka.
Ikipe y’Ingabo ikibona igitego cyo kwishyura, yahise isa igira imbaraga zashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko Placide na Mbonyingabo Regis bakomeza kuba beza ndetse n’umunyezamu wa bo, James Bienvenu.
Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Uku kugabana amanota, byatumye Urucaca rufata umwanya wa Gatanu n’amanota 32 mu gihe ikipe y’Ingabo yo yagumanye umwanya wa Kabiri n’amanota 38 inyuma ya Al-Hilal SC na yo ifite amanota 38 zigatandukanywa n’ibitego.
Mu manota icyenda y’imikino itatu iheruka gukina, APR FC yabonyemo amanota abiri. Yanganyije na Kiyovu Sports na Bugesera FC ibitego 2-2 mu gihe yatsinzwe na Al-Hilal SC ibitego 2-0.
Indi mikino yabaye:
- Bugesera FC 3-1 Gorilla FC
- Marines FC 1-1 Gicumbi FC




UMUSEKE.RW
