Mu mugezi unyura mu gishanga cya Rwampara ku rugabano rw’uturere twa Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge na Kicukiro, mu Murenge wa Kigarama, hasanzwe umurambo w’umugabo.
Uyu murambo wabonwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, ubonwa n’abakozi ba Sosiyete iri mu mirimo yo gutuganya icyo gishanga.
Umwe mu bakozi babonye uwo murambo bwa mbere yabwiye Radio/TV1 ko yarebye munsi y’ikiraro akabona harimo umurambo w’umuntu, nyuma bamenyesha ubuyobozi.
Amuturage ati “Ntabwo twamumenye kandi nta gikomere afite ahantu runaka.”
Undi ati “Ikintu kiri kugaragara ni uko ino mvura y’ejo bundi ishobora kuba yaramwishe agatinda kumanuka ngo agaragare aha ngaha.”
Abatuye n’abasanzwe bagenda aha, bavugaga ko bafite impungenge ko uyu mugabo yaba yarishwe akajugunywa muri uyu mugezi; ibyo bahuza n’ubugizi bwa nabi bwagiye buhavugwa mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye TV1 ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo muntu yari amaze igihe yararohamye muri icyo gishanga.
Ati “Kumenya umwirondoro biragoye kuko nta byangombwa yari afite. Nta kimenyetso cyo kuba yakomerekejwe cyangwa hari ikindi yabaye kigaragara, tukaba rero twatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.”
Yasabye abaturage kwitwararikira ibi bihe by’imvura bishobora guteza impanuka zavamo urupfu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
