Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, kizajya gifasha urubyiruko ruhanga udushya kugera ku nzozi zarwo zo kubivanamo umusaruro binyuze mu guhanga imirimo.
Ni ikigo cyafunguwe ku wa 26 Gashyantare 2026 mu nyubako ya Matheus, cyatangijwe na Tajyire Group Holdings Ltd ku bufatanye na Rwanda We Want (RWW) mu masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu.
Iki kigo gihanzwe amaso ku guhuriza hamwe urubyiruko rurenga ibihumbi 10 n’amahirwe ari mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’ubucuruzi butarimo akajagari.
Yannick Kayumba, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Rwanda We Want, yagaragaje ko gutangiza iki kigo bigamije gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Ati: “Urubyiruko rwinshi rurangiza amasomo ya tekiniki n’andi ajyanye na yo ntirubona ahantu ho guhangira udushya, ibikoresho bigezweho n’inzira zisobanutse zo kubona akazi biracyari bike.”
Yashimangiye ko, kugira ngo icyo cyuho kiveho, bahisemo kwinjira mu mikoranire na Tajyire Group Holdings Ltd, isanzwe imenyerewe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Lambert Gahungu, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Tajyire Group, avuga ko abantu bakwiriye kumva ko ibijyanye n’ikoranabuhanga, uko byakorwaga mbere, ubu byahindutse.
Ati: “Hakenewe ko abantu, by’umwihariko urubyiruko, babihugurirwa mu rwego rwo kubagura.”
Yashimangiye ko buri mwaka urubyiruko rusaga 1,000 ruzajya ruhabwa amahugurwa, ndetse ruhabwe umwanya wo guhanga no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Iyo umuntu ahanze ikintu akabasha guhita akigurisha, kubona igishoro ntibiba imbogamizi ikomeye kuri we.”
Abacuruzi n’abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga bakorera mu Mujyi rwagati, ahazwi nko ku Iposita, bagaragaje ko iki kigo cyaje gikenewe.
Christopher Ndizeye, ukora ubucuruzi bw’ama telefone, yagize ati: “Kuba hano hazajya hatangirwa amahugurwa ndetse hagakorerwa n’ubushakashatsi bizatuma akazi kacu gakorwa neza.”
Innocent Uwimana yavuze ko nk’abakora bakanasana ibyangiritse, babona ko bafunguriwe amarembo yo kujya kwiga no kongera ubumenyi kugira ngo bagendane n’ikoranabuhanga rigezweho.
Tajyire Group Holdings Ltd igaragaza ko bateganya gufungura ibigo by’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga hanze ya Kigali, mu rwego rwo gufasha urubyiruko.








NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
