*Bavuga ko aho batuye habaye umwanda no mu bihuru
Imiryango igera ku 144 yo mu Karere ka Nyarugenge irataka igihombo nyuma y’uko babariwe agaciro k’imitungo yabo bakamburwa ibyangombwa byayo, ariko bagategereza ko bishyurwa bagaheba.
Aba baturage bizeye ko UMUSEKE hari icyo uzabamarira mu kuvuga ikibazo cyabo, badutangarije ko iki kibazo kiri mu murenge wa Kigali, akagali ka Nyabugogo, mu mudugudu wa Kadobogo, aho bakunze kwita “Norvege”.
Yagize ati “Dufite ikibazo cy’ingurane tudahabwa n’Umujyi wa Kigali, hashize imyaka irenga itanu ( 5) amaso yaheze mu kirere.
Nta muntu wemerewe gusana, kuvugurura (inzu), abapangayi ntawakwishyura bavuga ngo tugiye kwimuka, nta nguzanyo wafata ngo witeze imbere, mbese turi mu gihirahiro.”
Yakomeje agira ati “Ikibazo kinakomeye nta muyobozi uza nibura ngo atubwire ati ‘mutegereze ukwezi uku n’uku’, cyangwa ngo badusubize ibyangombwa byacu, wagira ngo turafunze.”
Uyu muturage ati “Mutubarize Umuyobozi w’Umujyi impamvu batatwishyura ni iyihe, cyangwa kuki bataza kutubwira uko bimeze. Ibibazo byose bizajya bikemurwa na Perezida, kandi yarashyizeho abantu bamufasha?”

Imiterere y’iki kibazo
Mu mwaka wa 2015 nibwo muri kariya gace abaturage babariwe imitungo na RSSB (Caisse Sociale), icyo gihe abaturage batanze ibyangombwa, ndetse bemeranyije amafaranga ariko nyuma biza gupfa.
Icyo gihe ababaze imitungo babariye abaturage bo muri Kadobogo zombie (I, na II).
Hashize imyaka haza umushoramari, bakoresha inama abaturage, ndetse babara imitungo bundi bushya, abaturage bamwe barishyurwa abandi barasigara, aho haguzwe niho hubatswe umudugudu witwa “Mu Bwiza”.
Nyuma y’igihe abaturage basa n’abibagiwe, ndetse barakuyeyo amaso, baravuguruye inzu zabo, abayobozi bongeye kuza bababwira ko abaturage basigaye bagiye kubarirwa imitungo bakishyurwa.
Ubwo baherutse icyo gihe babarirwa imitungo barategereza baraheba ko hari uzaza kubishyura.
Undi muturage wahaye UMUSEKE amakuru ati “Abaturage bamaze gusakuza, baraje bafata ingo 144 hasinye abantu batarenze 30, bageze aho bahita babihagarika. Ari ba bandi basinye natwe tutasinye ntawabonye amafaranga.”
Akomeza agira ati “Mbere yo kugira ngo dusinye batwatse ibyangombwa by’ubutaka baradusinyisha ukajya usinyira ko icyangombwa cyawe cy’ubutaka ugitanze, ni ukuvuga ngo ubu nta burenganzira na buke muri iyo myaka tumaze dufite ku butaka bwacu, sinagurisha, sinasaba inguzanyo, inzu zacu zaduhirimyeho, uramutse uhageze watugirira impuhwe, harasenyaguritse.”
Abaturage basaba ko babwirwa icyemezo cya nyuma cyafashwe, bagasubizwa ibyangombwa byabo by’ubutaka, bakemererwa gusana inzu zabo no kubaka inzu bundi bushya.
Uyu waduhaye amakuru ati “Ntaho turi, muri Kadobogo tumeze nk’abantu bacumbitse, iyi mvura yo mu kwezi kwa Kane ntizabura abantu ihitana kuko inzu zamaze gusenyutse….Hari umwanda mbega iwacu hateye agahinda.”
Uyu muturage avuga ko bababaye bihagije bakwiye guhabwa igisubizo bakava mu gihirahiro.
Mugenzi we avuga ko iyo babajije umuyobozi w’Akagali avuga ko atabizi, abo ku Murenge no ku Karere na bo bavuga ko bireba Umujyi wa Kigali.
Iki kibazo abaturage bakibwiye Abadepite ariko ntacyo cyakozweho.
Ati “Kumara imyaka itanu umuntu afunze ibikorwa byawe nta kwinyeganyeza, uriya muntu aba aguhombeje ikintu kinini.”
Mu masezerano abaturage bahawe avuga ko kariya gace kazubakwamo ishuri ry’imyuga (TVET), uruganda n’inzu ziciriritse (affordable houses).
Mu kwezi kwa Kanama 2025 nibwo abaturage baherutse gusinya ku igenagaciro.
Uyu muturage ati “Umuntu yabaze imitungo muri 2021, ubu turi muri 2026, ubwo se uzaha umuturage amafaranga wabaze muri 2021 turi mu 2026… nibura se nibabireke gutyo da, nibazane n’ayo ngayo. Nibazane ayo. Ariko umuntu ntabizi niba azaboneka, umuntu ntazi niba bitazaba…Mbese ni ikibazo. Nibura se nihagire uza abwire abaturage ababwire ati ‘turabikora mu mezi angahe…”
Ati “Ibi bintu biratubabaza, biraduhombya.”

Ubuyobozi ikibazo burakizi…
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kigali, kuri telefoni yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo gihari ariko ntacyo yakivugaho, ahubwo twabaza Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yahaye UMUSEKE, yavuze ko ikibazo bakizi.
Ati “Tumaze iminsi tubivugaho, buriya hari igihe ahantu hakorerwa gahunda runaka, gahunda iyo yamaze gutekerezwa ntabwo abaturage bongera kugira ibindi bahakorera runaka kandi hari gahunda yamaze kuhatekererezwa.”
Yavuze ko hakurikizwa amategeko abaturage bagahabwa ingurane ikwiye.
Ati “Na hariya i Kigali ni uko hari ibigomba kuhubakwa byamaze kwemezwa mu minsi ishije, hagiye habaho kuganira n’abagomba kubikora hari igihe usanga bitwara igihe kiruta icyari cyateganyijwe ariko ni ibintu biri vuba. Ni ibintu biri vuba kurangira ku buryo bazabona ingurane ikwiye hanyuma hagakomeza gukorerwa ibigomba kuhakorerwa byuzuza igishushanyo mbonera.”
Ku kibazo cy’ibiciro byahindutse kubera igihe gishize, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko hakurikizwa amategeko, kuko igiciro gishobora gusubirwamo bitewe n’igihe gishize, akemeza ko ibyo nta kibazo biteye.
Icyo itegeko riteganya
Umunyamategeko Benoit Kaboyi, avuga ko kubarirwa imitungo ugatinda kwishyura abaturage amategeko atabyemera.
Ati “Ntabwo ubarura ibintu by’abantu ngo ubabuze kwicara mu bintu byabo, unanirwe no kubishyura, kuko nyuma y’igihe runaka banasaba kugira ngo bakorerwe irindi genegaciro kuko agaciro kariyongera. Tuvuze mu rwego rw’amategeko mu ijambo rimwe, ntabwo bikwiye nta n’ubwo byemewe.”
Me Kaboyi avuga ko gutwara ibyangombwa by’ubutaka by’abaturage biri mu rwego rwo kubishyura, atari mu rwego rwo kubibika.
Agira inama abaturage kureba urwego ruri hejuru y’urwabakoreye “expropriation” (urushaka kubimura), rukabarenganura kandi ngo byakemuka bitagiye mu nkiko.
Yavuze ko itegeko riteganya ko ku bintu by’inyungu rusange umuturage azabyemera, igikorwa kigakorwa, ntazakibangamira kandi azahabwa ingurane ikwiye.
Ati “Niba abaturage baremeye ingurane bagomba kuyihabwa niko amategeko avuga iyo batayihawe biba ari ikibazo, biyambaza urwego rukuriye urwo ngurwo. Ndibaza ko batagomba kujya mu nkiko, kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko n’urwego rukora expropriation ruba rugomba kugendera ku mategeko ni wo murongo igihugu cyafashe.”
Ku kibazo aba baturage bafite, ngo bakwiye kukigeza kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko iri hejuru y’Umujyi wa Kigali.

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW
