Kigali: Abasore n’inkumi bari mu birori by’isabukuru y’amavuko batunguwe na Polisi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho kabone n’iyo abantu baba barakingiwe cyangwa barapimwe Covid-19 bagasanga ari bazima, yabivuze akebura urubyiruko rwafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.

Urubyiruko rukunze kunengwa kutubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.

Bafatiwe mu mu rugo rwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amajyambere.

Rutayisire Smith w’imyaka 22 uri mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo we na bagenzi be.

Yagize ati “Twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n’imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yavuze ko abo bantu batazihanganirwa bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe.

Ati “Kabone n’iyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije COVID-19 buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y’undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse akirinda gusuhuzanya ahana ibiganza cyangwa ahoberana.”

CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Abafashwe ku Cyumweru uko ari 16 bajyanywe muri Stade Amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ku isi yose,abantu millions na millions bizihiza Umunsi w’amavuko (Birthday).Ni byiza rwose kwishimira ubuzima.Ariko icyo twali dukwiye gushyira imbere,ni ugushimira Imana yaduhaye ubuzima,dukoresha ubuzima bwacu mu kuyishaka no gukora ibyo idusaba.Ikibabaje,nkuko bible ibyerekana,nuko abumvira n’abashaka Imana ari bacye cyane.Usanga abantu nyamwinshi bashyira imbere gushaka amafaranga no kwishimisha bakora ibyo Imana itubuza,urugero ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc… Ibyo bikazababuza kubona paradizo nkuko ijambo ryayo rivuga.Ntitukishinge abavuga ko twaremewe kuzajya mu ijuru iyo dupfuye.Siko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *