Nyarugenge: Umwarimukazi w’imyaka 61 wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kamuhoza, yasanzwe mu nzu yapfuye, harakekwa uwo yari abereye mu kase.

Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kamuhoza, nk’uko ubuyobozi bubitangaza.
Amakuru avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye ubwo abana yigisha babonye ataje kwigisha kandi asanzwe atahana imfunguzo, bigira inama yo kujya iwe.
Aba banyeshuri ngo bageze mu rugo, basanga hakinze, bakinguye urugi babona yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yahamirije UMUSEKE amakuru y’uru rupfu.
Ati “Umwarimukazi yitabye Imana ariko nyuma inzego z’iperereza zahageze, umurambo wajyanywe ngo bajye gupima icyo yazize.”
Amakuru avuga ko umwana umwe muri batatu yareraga, yasigiwe n’umugabo waje kumuta yatawe muri yombi. Nyakwigendera yari abereye mukase uwo mwana.
Gitifu Kalisa yasabye abantu kwirinda amakimbirane.
Ati “Dusaba abaturage kubana mu mahoro, n’igihe hari amakimbirane mu ngo tukayamenya hakiri kare kugira ngo tubashe gukumira urupfu rutaraza cyangwa se hari uwakomeretse.”
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Birababaje cyane. Ariko se abana ba primaire bo bafata icyemezo bate cyo gufungura inzu ikinze? Kujya iwe byaribyo ariko ibyo gukingura byari ib’abayobozi.
Nubwo kwihanira bitemewe ariko ahanini bamukase b’abana nigakeya bajya babafata neza gusa nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira
Ngaho re !!! sibwo uriya mwana mumuhamije urupfu rwa mukase !
kuba arimo gukorwaho iperereza, ntibivuze ko icyaha cyamuhamye.
Hari cyo bita “Presomption d’innocence” bisobanuye ko nta muntu wahamywa
icyaha ku buryo budasubirwaho, bidakozwe n’urukiko kandi amaze kwiregura.
Merci.
imana imwakire mubayo