Kigali: Abageni mu Karere ka Nyarugenge, babuze aho bataha nyuma y’ubukwe bajya kurazwa ku biro by’Akagari ka Rwampara bagifite n’ibirongoranwa byabo, nyuma y’uko umuhungu abeshye umukobwa ko afite aho bazaba nyamara ari ikinyoma.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, 2026.
Mu mashusho ya TV1, umukobwa yumvikana avuga ko yakundanye n’umusore ndetse baza gusezerana mu Murenge ku wa Kane tariki 12 Gashyantare, 2026, mu Karere ka Kamonyi.
Ati “Mu by’ukuri ibintu byambayeho byanshanze, na mukuru wanjye byamuyobeye. Twageze ino nka saa kumi n’ebyiri n’iminota, umuntu [umusore bashyingiranwe] yamenyeshaga ambwira ko inzu yayibonye i Nyamirambo ari ho aba, ariho tuzajya tuba.”
Uyu mukobwa avuga yajyaga asaba umusore kumusura akareba aho bazaba, ariko umusore akabyanga, akamubwira ko aba i Nyamirambo, ndetse atekera abantu mu bukwe.
Ati “Nkamwumvira kuko narimwizeye, ubwo yambwiraga ko ari i Nyamirambo mu Kanogo, ndabyemera. Mu kuza tuje, mbona turarenze ndamubaza nti ‘ko wambwiraga ngo ukodesha mu Kanogo, warimutse ntiwambwira?”
Aba bageni n’uwari ubaherekeje bakomeje baragenda bisanga bageze mu kabari n’ibirongoranwa, birimo amajerekani arimo inzoga n’imyenda.
Umukobwa ati “Twaje nk’abageni atwakirira mu kabari, tubona biraducanze amasaha angahe arashira. Tumubajije aratubwira ngo ‘nagira ngo nkumenyereza abandi banyambariye, ubundi dusubire inyuma.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko iki kibazo cyajemo inzego z’ibanze n’umutekano birangira, abageni bajyanywe kurara ku biro by’Akagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.
Amashusho dukesha TV1, umusore avuga ko we yari afite gahunda yo kuzasubiza umukobwa mu cyaro.

Ese, mu by’ukuri guhamagaza itangazamakuru byari wo muti? Cyangwa harikureba uburyo uru rugo rwashyigikirwa rukabungwabunga ntirusenyuke? Ntekerezako kubajyana kurara ku kagari ari igisubizo gito kandi kiribusenye uru rugo. Ahubwo mbona ikintu gikwiriye mu Rwanda hakwiriye kubaho abajyanama b’abashakanye bitagendeye ku idini cyangwa ubukuru ahubwo bigashingira ku buzima n’ubunararibonye.
Muzambwire njyewe mbahe ubuhamya bw’ibyabaye kandi ubu ndubatse neza nta kibazo mfite. Ariko iyo haza kubaho iyo mikino mu gutangira urugo rwanjye mba narasebye.
Ariko narumiwe koko!!!!
Ikinyoma gikomeze gihabwe intebe, umuntu ashyigikira uwishyigikiye. Urugo rwubakiye ku kinyoma ntirubaho, ushobora kubeshya uwo mwashakanye ariko kubeshya muryango ushatsemo byo ni ubwambere mbyumvise. Ubuse uyu muryango urasiga umugeni ku gasozi? Ibibazo biragwira rwose.