Mu Kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier yavuze ko icyorezo cya COVID 19 cyateje igihombo kinini ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, kuko abasaga ibihumbi 500 bazaga Gusenga hashize umwaka bataza.

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko ubukerarugendo burebana n’Iyobokamana bufasha Akarere.
Gashema avuga ko Abakristo barenga ibihumbi 500 buri mwaka ari bo bazaga i Kibeho baje gusenga, ariko bakanasigira abaturage amafaranga menshi.
Yavuze ko abenshi muri aba bacumbikaga mu bigo byagenewe gucumbikira abashyitsi, bakanahafatira ibyo banywa ndetse n’ifunguro.
Yagize ati: ”Dufite ubushobozi bwo kuraza abarenga ibihumbi 300, abandi bajyaga kurara i Huye ndetse no mu Karere ka Nyanza.”
Uyu Muyobozi avuga ko amafaranga abaturage bavanaga muri iki gikorwa cy’isengesho ntayo bakibona, kuko usibye n’urugendo bakoraga baje kuhateranira, n’abakristo basenga ku Cyumweru haterana umubare mukeya bitewe na COVID19.
Ati: ”Twagize igihombo kinini kubera ko ubukerarugendo bwacu bushingiye ku bikorwa by’iyobokamana cyane.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin yabwiye Umuseke ko igihombo kinini bo babara ari uko abayoboke benshi batakiza guteranira aha.
Hakizimana yavuze ko bashishikajwe cyane no gushaka uko bubaka indi Kiliziya Abakristo bose bazajya bakwirwamo.
Yagize ati: ”Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y’ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.”
Musenyeri yavuze ko bazubaka Kiliziya, ibirebana n’amacumbi bikaza nyuma kuko igikenewe cyane ari ugushakira abakristo Kiliziya nini.
Yavuze ko barimo gushakisha miliyari 50Frw mu nshuti zabo zitandukanye, imirimo yo kubaka ikazatangira bafite 70% z’ayo mafaranga Kiliziya izuzura itwaye.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru.
Nibyo koko,tugomba kumva imyemerere itandukanye y’abantu.Ariko na none,Imana idusaba “gushishoza”.Ese koko,ni Maliya wabonekeye I Kibeho?Ni iki kibitwemeza?Mu byukuri,i Kibeho abana b’abakobwa bumvise ijwi ry’umugore wababwiraga ko ari Maliya.Ese ibyo bihamya ko ari Maliya ubwe waje I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA ivugana na EVA.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani wababwiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha “amayeli” menshi kugirango tutamumenya.Soma 2 Abakorinto 2:11.Nta kintu na kimwe gihamya ko ari Maliya wabonetse I Kibeho.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”.
Twebwe muli ADEPR ntidusenga cyangwa ngo twambaze Mariya.Niyo mpamvu tutajya gusengera I Kibeho.Impamvu nuko nta na rimwe Abigishwa ba Yezu bambaje Maliya.Bibiliya idusaba gusenga SE wa Yezu wenyine,tunyuze kuli Yezu wenyine.Kwiyambaza Maliya n’Abatagatifu ni icyaha mu maso y’imana.Ikindi kandi,imana itubuza gusenga dukoresha ibibumbano n’imisaraba.Nyamara nibyo biba byuzuye I Kibeho ku bwinshi.Imana ibyita idolatry.
Arikk aya madini yabahakanyi ajya ansetsa koko .iyo bibiriya bavuga yanditswe nabakristu bambere ndetse ikorerwa ubugororangingo nabayobozi ba kiriziya uko nagiye basimburana ,iyo ADEPR ivuga yavutse ejo bundi 1940 //martin Luther king fondateur wabahakanyi(Protestants)naww yari umupadiri abonye bamubujije ubusambanyi bwe kubwo gukunda abagore kwe ati””Imana ntaho itubuza kurongora kd twibuke ko Paul mutagatifu yagize ati”nuzana umugore ni byiza ariko kutamuzana ni byiza kurushaho”
Icyo nzi nuko kiliziya gatorika yandikishije bible iyo ibishaka yari kwandika ibiyivuga neza uko ibishaka kuko aya madini yose agendera kuri bible yanditswe nabayoboke bayo
Ariko nawe urwanye ishyaka ry’idini urakabya!None se mbere y’uko kiliziya gatolika ibaho ntibasomaga imizingo y’ibitabo?None se ufite inyandiko yemeza ko Luteri yatandukanye na Roma kubera ubusambanyi ngo uturangire?
@ Barafinda,kuli wowe,ni Kiliziya Gatolika yanditse Bible?Ese mukeka ko ari mwe mwize mwenyine??? Kiliziya Gatolika yashinzwe mu kinyejana cya 4 nyuma ya Yezu.Emperor Constantin -the-Great niwe wagize uruhare rukomeye mu gushinga Kiliziya Gatolika.Ngaho tubwire nibuze igitabo kimwe cya Bible cyanditswe n’Umugatulika.Ni Moise se,ni Daniel,ni Paulo,ni Yohana,…??? Kuki Gatulika mushaka kwiyitirira byose.Nawe tekereza kubeshya abantu ngo Petero ni Paapa wa mbere.Ngo kubera gusa ko Yezu yamubwiye ko “azamwubakaho kiliziya”.Kuki mwumva ko kiliziya Yezu yavugaga ari Gatolika???
Ikibabaje nuko amadini ya gikristu amenshi agendera ku nyigisho za Kiliziya Gatulika zidahuye na Bible.Urugero,ijambo UBUTATU ryahimbwe n’umugatulika witwaga Tertullien.Nyamara ntariba muli bible.Abigishwa ba Yezu,nta na rimwe basengaga Imana y’ubutatu.Basengaga SE wa Yezu gusa.Gatulika niyo yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,andi madini yose arabyemera.Nyamara nta muntu n’umwe uzi itariki Yezu yavukiyeho.