Kenya yacyuye abaturage bayo barwaniraga u Burusiya

Leta ya Kenya yatangaje ko yabashije gucyura abaturage bayo 18 babaga mu Burusiya barwanira icyo gihugu ‘ku gahato’ mu ntambara gihanganyemo na Ukraine.

Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, yavuze ko abatahuwe mu gihugu babaga mu buzima bugoye aho bamwe baje bafite ibikomere abandi bagaragaza intege nke.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yavuze ko abenegihugu 18 bacyuwe binyuze mu biganiro bya dipolomasi byaganiriwe hagati ya Ambasade ya Kenya i Moscow, n’ubutegetsi bw’u Burusiya, bakaba baratashye kuva muri Kanama kugeza mu Kuboza 2025.

Kenya ivuga ko hari abenegihugu bayo barenga 200 binjiye mu ntambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya, bamwe bashutswe abandi bakabikora binyuze mu bucanshuro.

Perezida William Ruto wa Kenya yasabye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kumufasha akarekura Abanyakenya bafungiye muri Ukraine, nyuma yo gufatirwa mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *