Kenya Police FC yirukanye Mosengo Tanselé

Nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi, Mosengo Tanselé wari umaze igihe gito muri Shampiyona ya Kenya y’Icyiciro cya Mbere, yamaze kwirukanwa na Kenya Police FC yo muri icyo gihugu.

N’ubwo ikipe ya Kenya Police FC itaratangaza ko yirukanye Mosengo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka muri Kenya, yemeza ko umubano washyizweho akadomo.

Bivugwa ko uyu musore yazize imyitwarire mibi. Uyu agiye akurikiye umunyezamu, Khadime Ndiaye umaze icyumweru kimwe atandukanye n’iyi kipe.

Mbere yo kujya muri Shampiyona yo muri Kenya, uyu musore ukina hagati ajyana imipira imbere, yabanje guca muri Kiyovu Sports na Gorilla FC yavuyemo yerekezayo.

Kenya Police FC yirukanye na Mosengo Tanselé

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *