Karongi: Bafashwe batambaye agapfukamunwa bavuga ko aho kukambara bakwemera gupfa

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi hafashwe abantu 40 bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abagore babiri mu bafashwe bavuze ko aho kwambara agapfukamunwa bibaye ngombwa ko bapfa babyemera bagapfa batakambaye.

Muri rusange hafashwe abagera kuri 40 bishwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mukankuranga Bea na Nyiranshimiyimana Alphonsine bafashwe bo hakiri kare batambaye agapfukamunwa, bavuga ko batazakambara kuko Bibiliya ibibabuza mu byo bemera. Babwiye abashinzwe umutekano ko Igitabo cya Ezekiel no mu Bitabo by’Abami habuza gupfuka umunwa.

Ngo ni ibyo mu minsi ya nyuma.

Bavuga ko kera hari umuntu wari uhagariye ibyorezo witwa ‘Corona’ ngo igihe bakwambara agapfukamunwa ni we baba barimo gusenga.

Banze kuganirizwa, babwira Umunyamakuru w’Umuseke ko n’iyo byaba bimeze nka kera abantu bicwa kubera ‘ukwera’ na bo bakwemera gupfa aho kwambara agapfukamunwa.

Nyiranshimiyimana Alphonsine avuga ko ibyo yize mu myaka 40 utabimuvanamo mu isaha imwe.

Umugabo wa Nyiranshimiyimana Alphonsine yaje kureba umugore we yambaye agapfukamunwa, yabwiye Umuseke ko umugore we usanzwe ari Umudivantisiti n’abo basengana bayobejwe n’Itorero, kuko ngo mu rugo amusaba kwambara agapfukamunwa akabyanga ngo ni ibihe bya nyuma.

Nyiranshimiyimana avuga ko Covid-19 ari indwara yo mu muyaga itamukanga. Aba bagore bafite imyemerere idasanzwe bajyanwe kuganirizwa ngo babe bava ku izima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uretse aba bagore babiri abandi bafashwe biganjemo abasanzwe mu tubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Karongi, Bwishyura na Rubengera, banywa inzoga kandi amasaha yanarenze.

Barajwe muri kasho kuko nta stade iba i Karongi, mu gitondo bajyanwa muri Gare baraganirizwa ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bababwira ububi bwa Covid-19 ndetse basabwa kwirinda.

Niragire Theophile Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko inzego zitandukanye zigishije bariya baturage kwirinda COVID-19 kuko ngo Karongi yari yafashe ingamba mbere none ubu iri mu Turere tugaragaramo abandura Covid-19 benshi, akavuga ko biterwa no kuba abantu bariraye.

Ku kibazo cy’abagore bagaragaje ko badakozwa kwambara agapfukamunwa, Niragire  yavuze ko bakomeza kubigisha kugeza bumvise ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa.

Bamwe mu bikuye ku Itorero ry’Abadivantiste bafite imyemerere yihariye yo kutarongora, ntibafata indangamuntu ndetse hari abagiye bagaragaza kutumva ingamba zo kwirinda Covid-19.

Aba bagore bavuga ko Bibiliya ibabuza gupfuka umunwa

Imibare yo ku wa 29 Mata 2021 yerekana uko Coronavirus ihagaze mu Rwanda

Sylvain NGOBOKA /UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Abadive muri rusange bafite umutwe ufunze ,abashinzwe Aya madini ngirango murabona ibyo mwabibye? Nanjye umugore wanjye yanze kwikingiza urukingo ngo ntazi ibirimo byarambabaje mbura icyo nkora.abadive bigishwa ko Gatolika yayobeje abatuye isi Bose ko Abadive ari bo bakurikiza amategeko ya Nyagasani ngo nibo Islael yasigaye

  • Niyo pamvu Umudage Karl Max yavuze ko ” Amadini ari ikiyobyabwenge ku bantu” (Religion is the opium of the people).Twese turasenga.Ariko twese ntabwo twayobejwe n’idini.Muli 2 Abakorinto 4:4,havuga ko Shitani ariyo ihuma amaso abayoboke b’amadini amwe ngo batamenya UKURI.Urugero,muzi ukuntu idini rya Islam rigira abayoboke bituritsa bakica abantu,nabo ubwabo bagapfa,bibwira ko bakoreye Imana.Ngo iyo bageze mu ijuru,Imana ibahemba Abagore beza cyane 72 kuli buli wese,bitwa aba Houris mu Cyarabu.Ngo umwe muli abo bagore aramutse aje ku isi yayicanira yose kubera ubwiza bwe!!! Ngo iyo ugiye I Maka,Imana iguhanaguraho ibyaha byose wakoze mu buzima!!

  • @ Tanks,ibyo uvuga ni ukuri.Nanjye nabaye mu Badive.Umuhanuzi-kazi wabo witwa Helen White (Madame White) yabahanuriye ko batagomba kurya INYAMA mu minsi y’imperuka,ngo kubera ko zanduye.Ukibaza niba tugomba kwemera abandi Bahanuzi batari abo muli Bible.Ntabwo Abadive bemera ko bible yerekana neza ko amategeko amwe yo muli bible yali imihango y’Abayahudi gusa.Ingero ni Gukebwa,Ibitambo,Isabato,Icyacumi,Igisibo,etc….Iyo usomye mu Isezerano Rishya,havuga ko iyo mihango yose ntabwo Abakristu bagomba kuyikurikiza.Urugero,muli Pawulo yacyashye Abayahudi babaye abakristu,kubera ko bagikangisha Isabato.Yarabwiye ati:Muracyaziririza Isabato.Ndakeka ko nataye igihe mbabwiriza.Yongeraho ati:Isabato yali “igicucu y’ibintu bizaza”.Yashushanyaga Ubwami bwa Yesu bw’Imyaka igihumbi dutegereje.Niyo mpamvu yababwiye ko “Hali Isabato ibikiwe Abakristu” (Abaheburayo 4:9).

    • Bigaragara ko wabaye mu badive utabyumva bigatuma ubivamo.Sindi uwo mu idini y’abadive ariko ndabakurikira,
      1.Ellen White ntasimbura Bibilia ahubwo ubuhanuzi buba ukuri iyo buhuza na Bibilia.
      2.Ubwo watangiye kwita Isabato iy’abayuda ,hakana n’icyenda asigaye kuko Yakobo yavuze ko uwishe 1 aba ayacumuye yose.
      3.Kuvuga abadive muri rusange ni ukwibeshya kuko kuba abo 2 babyumva uko ni gatozi si bose.
      4.Ibyo bigisha mu kwirinda(temperence),ni uburyo bwo kugira amagara mazima,urebe ukuntu abantu bakeneye ama régimes muri iyi minsi uramenya icyo Ellen white yavugaga.

  • Mujye muvuga ibyo muzi neza ninde wakubwiye ko bariya ari aba dive, nonese byibuze wageze kurusengero rwabo usanga hari utambaye agapfukamunwa? Ushobora kuba wabuze Aho guhanganira nabagenzi bawe mutabona ibintu kimwe. Sigaho kubeshya imbaga na Pasteur arakambara.

  • Bemera isabato gusa. Naho umutima utunganiye Imana ntuwubabaze. Gusa sibose. Hari Ibyo harya byo muri soya , indyoheshabirayi bati ashwi da. Ntibasobaukiwe nibyo narimo. Mubareke badomagire ijuru rivugwa bararyitiranya.. Nta juru ry’injiji ribaho.

  • Ariko koko mwaba dive MWe mutibeshye ijuru niryanyu mwenyine koko twese tubayoboke!!!???ubundi iryo jury muvuga benewanyu bagezeyo nibangahe!? Mwaduha amazina yabo koko barazwi, ubu Yezu uvugwa nimwende Kanyarwanda, Muhamadi uvugwa ni mwene NDE kuburyo muyobywa mukayoboka. Mukanguke bwarakeye.

  • Nyabuneka ,musigeho kwitana ba mwana,buri dini warijora ntiwabura icyo urinenga.Na Yesu yaranenzwe ariko ntawe uyobewe ko uwagendera ku ndangagaciro ze nta kabuza isi yaba nziza.Kandi aba umwe agatukisha bose.Gushyira abantu mu gatebo kamwe igihe utabavuga neza,si byiza kuko bishobora guhembera amakimbirane.

  • Ntagitanganje muribyo nkuko abo ku bwa Nowa baburiwe bakanga kumva ninako bimeze ubu ntabwo ndi umudive arikose icyo bavuze kitari gusohora ni ikihe?mbona igihe kigeze ngo ibyavuzwe bisohore wabishaka utabishaka ahubwo dusabe Iman kuba mubwihisho bwayo naho satani warimbuje abakera ntaho yagiye nubu arakora Kandi umurimowe Ari kuwusohoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *