Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ibikoresho by’imyuga nyuma yo kuvanwa mu mirimo mibi

Urubyiruko rwo mu mirenge ya Gacurabwenge na Mugina yo mu Karere ka Kamonyi, rwavanywe mu mirimo mibi ikoreshwa abana rurashimira Sendika y’Abakozi Baharanira Uburenganzira bwa Muntu STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) nyuma y’uko ibagejejeho ibikoresho by’imyuga bizafasha kwiteza imbere.

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 6 Frw birimo imashini zuzuye zifashishwa mu kudoda imyenda ndetse n’ibikoresho byo mu nzu zituganya imisatsi n’ubwiza, ‘salon de coiffure’, byatanzwe muri gahunda ya TWIYUBAKIRE Progam yatewe inkunga na FCDO(Foreign, Commonwealth and Development Office) ku bufatanye na Trocaire Rwanda.

Abahawe ibi bikoresho ni urubyiruko 50 rwavanywe mu mirimo mibi ikoreshwa abana mu Mirenge ya Gacurabwenge na Mugina yo mu Karere ka Kamonyi, nyuma bigishwa kudoda n’ibijyanye n’ubwiza.

Uwamutara Josephine utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga yabwiye UMUSEKE ko yavuye mu ishuri afite imyaka 14 y’amavuko kubera ubuzima bubi akajya gukora akazi ko kwikorera umucanga, ikirundo bamuha amafaranga 40Frw ndetse akajya no gukora akazi ko mu rugo.

Ati ” Nagize amahirwe numva ko hari umushinga ugiye gufasha abana bataye amashuri bakajya mu mirimo ivunanye, nza hano niga ibijyanye no gusuka no kogosha.”

Yavuze ko bari bafite ikibazo cy’uko biga ariko bakabura ibikoresho bibafasha ndetse bagatatana buri umwe ashaka aho akorera.

Ati ” Uyu munsi twahawe ibikoresho byose byo muri sallon, turaba nka koperative dutangire dukorere hamwe, duhuze imbaraga.”

Iradukunda Diane nawe yagize ati ” Narize amashuri yisumbuye ngarukira mu wa gatatu. Numvaga ko ubuzima bwarangiye kuko narimaze imyaka ibiri ntacyo nkora, ariko ubu nahawe ibintu byose naheraho nubaka ubuzima.”

Abandi bahawe ibikoresho barimo abakobwa 25 batewe inda bakiri abangavu bikabaviramo guta amashuri ndetse no kujya gukora imirimo irimo gukora mu tubari, akazi ko mu rugo ndetse n’ubwubatsi.

Aba bahurijwe hamwe bigishwa kudoda, ndetse Sendika y’Abakozi Naharanira Uburenganzira bwa Muntu STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) binyuze mu mushinga Twiyubakire, ibaha imashini zifashishwa mu budozi n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Uwera Judith utuye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Kigembe, yavuze ko afite imyaka 17 yatewe inda n’umuntu bakundanaga, bimuvirano guta ishuri yiga mu wa kabiri.

Ati ” Narabyaye umwana arakura ariko bigoye, ari inzira ndende ukaba wabura n’isabune bitewe n’ubuzima.”

Ati “Ubu maze umwaka niga harimo amezi atandatu niga ndetse n’andi nimenyereza umwuga. Kuba mpawe imashini ubuzima bugiye guhinduka kuko njyiye kuba umukozi. Umwana ariga sinzajya mbura amafaranga, sinzajya nicwa n’inzara.”

Yasabye abana b’abakobwa kwirinda kubeshywa urukundo ngo bisange mu ngeso ziganisha ku busambanyi.

Umuvugizi wa STRADH, Bizimana Alphonse, yasabye uru rubyiruko kumva ko bagomba guharanira guhesha ishema ibyo bakora kugira ngi bibone amasoko.

Ati “Ntabwo mushobora gutera imbere, ibyo mukora mutabasha kubigurisha. Kugira ngo rero isoko nanone riboneka, bisaba gukora ibintu byiza, ibintu binoze. Kuko ahantu mugiye, urugamba mugiyeho ruriho n’abandi.”

Yavuze ko mu mushinga Twiyubakire bahisemo gusubiza icyizere urubyiruko rwisangaga mu mirimo ivunanye kandi rukiri ruto.

Mukamana Leatitia, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Ubucuruzi n’Umurimo mu Karere ka Kamonyi, yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kumva ko barufunguriye amarembo ndetse barwubakiye ahazaza.

Ati ” Ubutumwa bwa mbere nibagire intego na gahunda y’ibikorwa, bigirire icyizere, bajye baza gukora bazi aho bava naho bagana. Bahawe ibikoresho, nibafunguke bajye mu masoko arenga atandatu manini dufite mu Karere, ntibagume mu muco wa kera wo gutegereza abakiriya.”

Uyu muyobozi yasabye uru rubyiruko kuba abanyamwuga ndetse bagakomeza bakiga udushya tw’ibyo bakora.

Umuvugizi wa STRADH, Bizimana Alphonse, yasabye uru rubyiruko kumva ko bagomba guharanira iterambere
Abakora mu by’ubwiza bahawe ibikoresho
Abadoda bahawe ibikoresho birimo imashini z’idoda

Mukamana Leatitia, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Ubucuruzi n’Umurimo mu Karere ka Kamonyi, yijeje uru rubyiruko kubaba hafi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW i Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *