Kamonyi: Umugabo birakekwa ko yiyahuye

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uwitwa Barabwiriza Vénuste w’Imyaka 57 y’amavuko yasanzwe mu nzu ari mu mugozi, bikavugwa ko ashobora kuba yiyahuye.

Byabereye mu  Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika mu Kerere ka Kamonyi.

Abatanze amakuru babwiye UMUSEKE ko Barabwiriza yibanaga mu nzu wenyine, kuko yaje muri uwo Mudugudu aturutse mu Murenge wa Ndaro ho mu Karere ka Ngororero acumbika mu nzu y’uwitwa Bigirimana Vincent.

Umwe mu bavuganye na UMUSEKE yagize ati: ”Ubusanzwe nta muntu bari bafitanye ikibazo, twahuruye dusanga ari mu mugozi mu nzu acumbitsemo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, avuga ko bamenye ayo makuru boherezayo Polisi n’Inzego z’Ubugenzacyaha bakaba batangiye gukora iperereza.

Gusa CIP Hassan avuga ko ibikekwa ko yaba yiyahuye atabihamya kuko iperereza kuri uru rupfu ritararangira.

Bamwe mu baturage bavuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *