Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku bufatanye na Ambasade y’Ubusuwisi barimo guhuriza hamwe abakobwa babyariye iwabo babigisha imyuga.

Iyi gahunda yo kwigisha imyuga abakobwa babyariye iwabo yahereye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, Umurenge urimo ikigo aba bakobwa bazajya bigiramo kudoda, no gutunganya imisatsi.
Mu bakobwa barenga 300 babyariye iwabo nk’uko imibare y’aka Karere yabyerekanaga umwaka ushize wa 2020, abasaga 100 ni bo bagiriwe amahirwe yo kwigishwa imyuga.
Umukozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango Nyarwanda utari uwa Leta (Centre de Promotion des Jeunes pour sortir de la Pauvreté) Habimana Célestin avuga ko bamaze gushyiraho ibigo 4 muri aka Karere bizajya byigishirizwamo abangavu n’abakobwa muri rusange babyariye iwabo batagize amahirwe yo gukomeza amashuri.
Yagize ati: “Turabugisha kwivana mu bukene kubera ko ababashuka bahera ku bushobozi buke bw’ababyeyi babo.”
Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ambasade y’Ubusuwisi mu Rwanda, by’umwihariko akaba ashinzwe ibihugu byo mu Biyaga bigari, Marc De Santis avuga ko batewe ishema no kubona inkunga batanga ifasha aba bakobwa kwifasha bahanira imibereho myiza.
Yagize ati: ”Inkunga duha u Rwanda cyane mu mishinga nk’iyi y’abana babyariye iwabo yibanda mu kurwanya imirire mibi, ubuzima, amahugurwa ndetse n’imiyoborere myiza.”
Yavuze ko inkunga ubwayo idahagihe kugira ngo aba bakobwa batere imbere, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’umuryango babamo ukirinda kubaha akato.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yabwiye Umuseke ko iki kibazo cy’abakobwa babyariye iwabo kimaze gufata intera ku buryo hatabayeho ubufatanye inzego z’ibanze zonyine zitagikumira.
Yagize ati: ”Kuba nta bushobozi bari bafite hakiyongeraho gucikiriza amashuri ni inzitizi zikomeye kuri bo.”
Tuyizere yavuze ko iyo bagize amahirwe bakabona Umufatanyabikorwa wita kuri aba bakobwa n’abana babyaye ari amaboko Akarere kaba kungutse.
Cyakora bamwe muri aba bakobwa bavuga ko mu minsi mikeya bamaze bigishwa imyuga hari ubumenyi bakuyemo.
Bakavuga ko imbogamizi bafite ari amasaha menshi bamara biga, kandi nta funguro rya saa sita bo n’abana babo bagenerwa, kuko basubira mu rugo bashonje cyane.
Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko bagiye gukosora iki kibazo ku buryo bamwe bazajya biga mbere ya saa sita, abandi bakaza nyuma ya saa sita.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
Iki ni igitekerezo cyiza cyane.Bizatuma badakomeza kwiyandarika.Statistics zerekana ko ku isi hose,Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,Abangavu barabyara cyane.Muli ibyo bihugu,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards/ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.