Kamonyi: Hatangijwe gahunda bise “Tuganirire mu Mudugudu”

Meya w’Akarere ka Kamonyi na Gitifu wa Gacurabwenge basuye abacururiza mu Isoko ry’imboga n’imbuto gaherereye mu Kagari ka Kigembe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangije gahunda yo kuganira n’umuturage bamusanze ku Mudugudu.

Iyi gahunda yihariye yitwa Tuganirire mu Mudugudu, Ubuyobozi buvuga ko igamije kwegera abaturage no kumva ibibazo n’ibitekerezo bafite mu rwego rwo kugabanya ingendo bagiraga bajya cyangwa bava ku Biro by’Akagari, Umurenge n’Akarere.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère wasuye abatuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko iyi gahunda ije yiyongera ku zindi Leta yashyizeho zirimo Inteko y’abaturage n’Umuganda ngarukakwezi basanzwe bahuriramo n’abaturage kugira ngo bakemure ibibazo byavaga mu Midugudu bikagera mu zindi nzego umuturage yahatakarije igihe.

Ati: ”Uyu ni umwihariko kuko tuzajya tubasanga aho batuye n’aho bakorera batiriwe badusanga ku kazi rimwe na rimwe bagasanga hari akandi kazi cyangwa inama turimo.”

Dr. Nahayo avuga ko usibye kubakemurira ibibazo, hari n’ibisubizo abaturage bazajya baha Abayobozi ku kibazo runaka bikemuriye.

Yongeyeho ati: ”Iki ni igikorwa tuzajya dukora buri munsi nyuma ya saa sita dufatanyije n’Inzego dukorana.”

Uyu Muyobozi avuga ko basanze mu Midugudu ariho akazi kabareba kari.

Niyomwungeri Jean Bosco umwe muri abo baturage yabwiye UMUSEKE ko hari ibibazo bajyanaga ku Karere kandi byagombye gukemukira ku Mudugudu bikabatwara umwanya.

Ati: ”Abenshi mu baturage biganje mu mwuga w’ubuhinzi, iyo ufashe icyumweru usiragira mu Nzego usanga hari ibyangiritse utagaruza.”

Niyomwungeri Jean Bosco yavuze ko hari ibibazo bajyanaga mu Nzego zo hejuru kandi byakagombye gukemukira mu Mudugdu

Niyomwungeri avuga ko hari nubwo bajyaga kureba Gitifu w’Umurenge cyangwa Umuyobozi w’Akarere bahagera bagasanga bibereye mu nama bigasaba ko bongera kugaruka umunsi ukurikira nabwo ntibamubone.

Ati: ”Uyu munsi tunejejwe n’iyi gahunda batwegereje yo kutuganirira ku Mudugudu.”

Mukayirere Olive avuga ko byabagoraga kujya kureba Abayobozi kuko bajyagayo batahanye gahunda bagatonda umurongo.

Ati: ”Ibibazo byinshi twajyanaga mu nzego bishingiye ku makimbirane yo mu ngo, aho umugabo n’umugore bananirwaga kumvikana.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi gahunda batangije ya Tuganirire ku Mudugudu ireba buri Muyobozi wese ku rwego rw’Akarere, Imirenge n’Utugari, ubuyobozi bukavuga ko ibibazo byinshi basanzwe bakira birebana n’amakimbirane yo mu miryango, cyane ku batuye ibice by’icyaro, mu gihe abatuye mu Mujyi babashyikiriza ibibazo by’imiturire n’ibishingiye ku irangamimerere.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère
Aba baturage bavuga ko iyo Ubuyobozi bubasanze aho batuye hari ibibazo bihakemukira

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *