Kamonyi: Bahize kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru mu Mirenge 12

Ibibuga byo mu mirenge bikurura umubare munini w'Abafana baba babonye aho bidagadurira mu minsi itari iy'akazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bwahize kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru mu Mirenge 12 igize aka Karere.

Ibi Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère yabivuze ubwo hasozwaga amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere.

Dr Nahayo Sylvère Uyobora Akarere ka Kamonyi yabwiye UMUSEKE ko basanze ari ngombwa ko bubaka ibyo bibuga mu Mirenge yose y’aka Karere kugira ngo bazamure impano mu rubyiruko.

Ati: ”Turishimira ko muri aya marushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu yitabiriwe ku kigero gishimishije.”

Dr Nahayo akavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwasanze Siporo ari igikorwa gifasha urubyiruko ndetse no mu bukangurambaga muri gahunda za Leta butangirwa ku kibuga ahabereye imikino.

Yongeyeho ati: ”Uyu ni umuhigo dufite nk’Ubuyobozi bw’Akarere kandi dusanga bitazaduhenda.”

Ikipe ya Rukoma yahawe igikombe n’ibihumbi 300 y’u Rwanda

Yavuze ko ashingiye ku bibuga bitatu bamaze kubaka, basanze bitarabatwaye amafaranga menshi y’Ingengo y’Imali kuko biyambazaga amaboko y’Intore ziri ku rugerero hakiyongeraho imirimo y’abahawe akazi muri VUP, ndetse n’imiganda y’abaturage.

Meya yagize ati: ”Ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka ntabwo bihenze.”

Kugeza ubu Akarere ka Kamonyi kamaze kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru mu Murenge wa Runda, uwa Nyamiyaga, ikindi  kikaba cyubatse mu Murenge wa Nyarubaka, uwa Mugina ndetse n’uwa Musambira.

Meya w’Akarere akavuga ko afatiye urugero ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo mu Murenge wa Nyamiyaga cyuzuye gitwaye  arenga miliyoni 100 y’u Rwanda.

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere ashoje Ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Rukoma itsinze ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Karama ibitego 4-1.

Ikipe y’abakobwa mu Murenge wa Nyamiyaga yatsinze ikipe y’abakobwa mu Murenge wa Mugina igitego 1-0.

Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Nyamiyaga yatwaye igikombe
Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Mugina yahawe ibihumbi 200Frw
Ikipe y’Umurenge wa Karama

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *