Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB , rwafunze abantu barindwi (7), ibakurikiranye gusenya igipangu cya mugenzi wabo.
Uru rugomo aba baturage bakurikiranyweho rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, ahagana saa moya .
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko bamenye amakuru bakihutira kujyayo bahageze bafata abagera kuri barindwi bakaba bari mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Ati”Icyatumye basenyera uyu muturage ntabwo kiramenyekana kuko bikiri mu iperereza.”
Nahayo avuga ko impamvu yabateye gukora iki cyaha baza kukimenya bivuye kucyo iperereza ryagezeho.
Yavuze ko n’uwo muturage basenyeye yatunguwe n’iki gikorwa kuko yababwiye ko nta kibazo abamusenye bari bafitanye.
Ati”Impamvu yabateye nibo bayizi byose turabimenya nyuma y’iperereza.”
Umuturage wasenyewe igipangu yitwa Nzeyimana Jean akaba atuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.
Nzeyimana Jean yabwiye UMUSEKE ko iki gipangu basenye ari icyo inzu yaguze muri Cyamunara, kingana na metero 100(100m) hanyuma abana b’uwo bakiguze bamushoraho imanza baraburana, baratsindwa banga kunyurwa n’imyanzuro y’Inkiko.
Ati”Uwo tuburana niwe wakoresheje abapagasi, abaha amafaranga basenya igipangu yurira imodoka asubira i Kigali.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye muri uwo Murenge wa Runda.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Ibi nubugizi BWA nabi bivuze ko abakoze iki gikorwa unabitalbitse wahagwa nibahanirwe ibyo bakoze nahubundi numuntu bamwica
Ikibazo cya bamwe mu bantu ni uko bazira ubwenge bucye. Uhawe ikiraka kitanarenze wenda ibihumbi 10, ugiye gufungwa imyaka ingahe,wambare urubwa muri rubanda,mu buyobozi,wamaze gushyirwaho icyasha,umugore wawe,abatipe basigare bamwicundabataho,basi
Erega ibi biramenywerewe
Imico nkiyi si myiza habe na mba rwose!
Imico nkiyi si myiza habe na mba rwose!
Babakanire urubakwiye. Narinzi ko Genoside yakorewe abatutsi hari ISOMO yatanze mubanyarwanda none wapi; Nigute, umuntu muzima bamuha amafaranga ngo jyenda usenyere umuturage. UKAGENDA BUHUMYI, ntakubaza, kandi babibona ko harimo ikibazo. Ntakuntu bariya baturage bahawe ikiraga baba batazi iby’iyo cyamunara. Ntibavuga ngo bari mu kazi kubufundi, ko bagiye kubaka ikindi kiza kurenzaho. URETSE KO CYO KIZUBAKWA TU. UBUTABERA BUBAHANE CYANE, BY’INTANGARUGERO; KUBERAKO ARI URUGERO RUBI, Jye abaturage mbasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15, uwabaye ikiraka we ni umugome mubi, no kwica yaguhitana. ARAHAMWA NI IBYAHA BYINSHI: Kwivumbura ku myanzuro y’urukiko, kwangiza imitungo y’undi nkana, urogomo, gushora abandi mubyaha, mbese amakosa ye arenze ay’akabwana. MUSABIWE GUFUNGWA IMYAKA 45 y’igifungo. NTABWO NDI UMUNYAMATEGEKO, mu mbabarire. Kwandika gutya mbitewe n’agahinda iyi nkuru inteye, sinabazi aba bantu. Ariko , inzira ndabona ikiri ndende BANYARWANDA.