Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi, bifuza ko umubare w’amashuri bigamo wiyongera, babigarutseho hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’abafite Ubumuga.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Karere ka Kamonyi, Nzigiyimana Michel avuga ko kugeza ubu muri aka Karere hari ishuri rimwe ryujuje ibisabwa kugira ngo abafite ubumuga bigane na bagenzi babo badafite ubumuga muri gahunda y’uburezi budaheza.
Nzigiyimana avuga ko abenshi mu bafite ubumuga babohereza mu Turere twa kure bavanywe hafi y’imiryango yabo bakoherezwa mu mashuri yabugenewe arimo ibikoresho n’abarimu babifitiye ubushobozi.
Ati: ”Amashuri afite uburezi budaheza hano ni 3 ariko iryujuje ibisabwa ni rimwe gusa, kuko ryo rwakira abana bafite ubumuga bw’ingingo, kutumva no kutabona.”
Nzigiyimana avuga ko byahera mu mashuri yose ariko by’umwihariko amashuri Gatolika kuko n’iryo rifite uburezi budaheza ari irya Kiliziya Gatolika.
Uwanyirimpuhwe Rita, umwe mu bantu bafite ubumuga avuga ko hari n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagombye kugabanyirizwa amanota bafatiraho akaba munsi ya bagenzi babo biga badafite ubumuga.
Ati: ”Iyi ni imbogamizi kimwe n’izindi abafite ubumuga bahura na zo, Leta yagabanya amanota bakajya batsindira ku manota 45 bishobotse.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée avuga ko kubera umubare munini w’abana bafite ubumuga, bamwe bahisemo kubohereza mu mashuri yihariye y’abafite ubumuga i Gatagara ya Nyanza ku bafite ubumuga bw’Ingingo, abandi babohereza i Gatagara ya Rwamagana bafite ubumuga bwo kutabona, hari abandi bafite ubumuga butandukanye biga i Rutsiro, Rulindo ndetse n’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Cyakora akavuga ko bafite abarimu bize ibijyanye n’Uburezi bw’abantu bafite ubumuga bashinzwe kujya bahugura abarimu bagenzi babo bigisha mu bindi bigo.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko bagiye kwita kuri iki kibazo, ku buryo mu myaka itaha amashuri Gatolika abarizwa muri iyi Diyosezi azashyirwamo uburezi budaheza kugira ngo yorohereze abafite ubumuga.
Diyosezi ya Kabgayi irateganya kubaka ikigo cy’abafite ubumuga mu mwaka utaha wa 2026. Imibare y’abafite ubumuga itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, igaragaza ko barenga 17,000.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.