*Urubyiruko u Rwanda rufite ni imbaraga zikomeye cyane
Perezida Paul Kagame mu ijambo yabwiye abiganjemo urubyiruko, mu birori bisoza umwaka yavuze ko ashimira Abaturarwanda bose kubera uruhare rwabo mu mutekano w’igihugu, ndetse anashimira abasore n’inkuru “bara ijoro, bakirirwa amanywa” abandi bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze.
Yavuze ko byose bishoboka kubera ko hari umutekano, kandi uwo mutekano ukaba ugirwamo uruhare n’abanyarwanda bose, ariko by’umwihariko hakaba inzego z’umutekano zikora ako kazi, harimo n’abatanga ubuzima bwabo.
Perezida Kagame ati “Urumva ko abantu batanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze ari igikorwa gikomeye, ‘ndagira ngo mu izina ryanyu mbambashimire cyaneeee!'”
Yakomeje imiryango n’abandi bafitanye isano na bo bana batanga ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rukomeze kubaho, ati “Ariko nagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, turi kumwe na yo. Turi kumwe na yo buri munsi, n’ejo tuzaba turi kumwe na bo, n’ejo bundi, n’umwaka utaha n’undi utaha, bityo.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ari bo benshi ugereranyije n’abandi Banyarwanda, kuko 75% bafite imyaka 30 no kumanura hasi, ibyo ngo ni imbaraga nyinshi cyane, zigomba kugirwamo umuco, ibikorwa byiza na byo, bakiyubaka bakubaka n’u Rwanda.
Ati “Ntimushobora kubaka u Rwanda mutariyubaka mwebwe, ibyo ni byo mbasaba nibyo mbifuriza mukomereze aho.”
Nubwo urubyiruko rugomba kwidagadura, Perezida Paul Kagame yabasabye kwirinda kunywa ibisindisha by’umwihariko abatwara ibinyabiziga.
Ati “Abapolisi ubu bafite utwuma duhambaye dupima, si abicaye kuri volant gusa n’abicaye inyuma bisinzirije turabakangura!”
Iri jambo Perezida Paul Kagame yarivuze ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Ukuboza, 2025 mu birori byo gusoza umwaka wa 2025 bitegurwa n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, byabereye muri Kigali Convention Centre.





UMUSEKE.RW