Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yavuze ko Padiri Nemeyimana Adalbert ari mu bantu bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi i Kabgayi.

Hashize ibyumweru 3 inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga zitangije igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi.
Kuri uyu wa 5 taliki ya 21 Gicurasi habonetse imibiri 99 yiyongera ku yindi 807 bamaze kubona yose hamwe ikaba igeze ku mibiri 906.
Hari bamwe mu baturage bibaza impamvu imyaka 27 ishize aya makuru y’aho iyi mibiri yashyizwe adatangwa, ndetse ngo ababishe bamenyekane.
Mu Kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yagiranye n’Umuseke, yavuze ko
kumenya ababishe bisaba kureba uko jenoside yakorewe Abatutsi yagenze i Kabgayi kuko ngo yakozwe na bamwe mu bihayimana barimo na Padiri Nemeyimana Adalbert utuye mu Bubiligi ndetse n’abategetsi, abasilikare n’Interahamwe.
Dr. Bizimana avuga ko nta gihe bitavuzwe mu buhamya buri mwaka ko mu mashyamba ya Kabgayi no mu nzu zihubatse birimo imibiri.
Yagize ati: ”Kuba yarabonetse ku Bitaro bigaragaje ko ubwo buhamya bufite ishingiro.”
Uyu Muyobozi yavuze ko uyu Padiri Adalbert Nemeyimana icyo gihe muri Jenoside yari umuseminari akaba ari mu bagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe i Kabgayi ariko hari n’abandi bahunze cyangwa se bataramenyekana kugeza ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko imirimo yo gushakisha imibiri ikomeza, imirimo yo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi ikaba yarasubitswe.
Amakuru Umuseke ufite nuko buri munsi Akarere kishyura ibihumbi 250Frw imashini yifashishwa mu gushakisha imibiri.
Imirimo yatangiye taliki ya 02 Gicurasi 2021, izasoza ari uko muri iki kibanza nta mubiri wongeye kuhaboneka.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Kuki nta muntu n’umwe w’i Kabgayi uhabwa ijambo ngo agire icyo avuga kuri iyi mibiri iriho itabururwa hariya?
Hum!! N’uhigimye aba avuze.
Ndibuka tugeze kabgyi ingabo za for zikatugota tuvuye ikigali dufite abarwayi n’inkomere benshi cyane twebwe twashoboye kuhivana ariko abarwayi inkomere n’abasilikale Bari mu bitaro bakomerekeye ku rugamba Bose biciwe aho gusa nituzi urwo bashyinguwe
Uti “…twebwe twashoboye kuhivana…”. Mwebwe bande? Tanga amakuru asobanutse!
Ubya tuzi byinci nubu haracyari ingengabikereza zikiri mubantu bimuhanga keretse nyagasani wenyeni
Afande Ibingira na bagenzi be baharwaniye bakahirukana FAR hari amakuru menshi babitangaho.
Ikizwi ni uko ibitaro bya Kabgayi byari bifite abarwayi barembye bakubye inshuro nyinshi cyane ubushobozi bwabyo
Kabgayi ibitse amateka