Kabgayi: Abarwayi bagaragaje agahinda baterwa n’abo mu miryango yabo

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar ahumuriza bamwe mu barwayi

Bamwe mu barwayi bo mu Bitaro bya Kabgayi bagaragaje akababaro baterwa n’imiryango yabo yabatereranye, bagashimira ubuyobozi bw’Ibitaro bubitaho.

Aka kababaro bakagaragaje ubwo Ibitaro bya Kabgayi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi.

Ndayisenga Emmanuel wavuze mu izina ry’abarwayi bagenzi be, avuga ko yakoze impanuka mu mwaka wa 2021 ubwo yari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro avunika uruti rw’umugongo.

Yavuze ko abarwaza bo mu muryango we bageze ubwo bamuta baritahira kubera kurambirwa.

Ati: ”Gusa ibi ntabwo byabujije ubuyobozi bw’Ibitaro gukomeza kunyitaho kuko bwanshakiye na mitiweli bukamfasha no kugura imiti, ndetse bukaba bwaranshakiye n’umurwaza ndetse n’ifunguro ahafatira.”

Uyu murwayi anenga abe banze kumwitaho agasaba abafite iyo myitwarire kuyireka, kubera ko umuntu uko yaba ameze kose ari uw’agaciro mu gihe agihumeka.

Turikumwenayo Emmanuel avuga ko yazanywe mu Bitaro muri 2019 ababyeyi be  barahamusiga akaba atarongera kubaca iryera kugeza ubu.

Ati: ”Ndashimira Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bampa ibyo nkenera byose nubwo abagombaga kubikora bantaye.”

Gusa basaba ko Ubuyobozi bw’Ibitaro bwongera umubare w’abaganga, ibyumba by’abarwayi ndetse n’amagare abafite ubumuga bavukanye n’ababutewe n’impanuka bakwifashisha kugira ngo babashe kugenda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko hari miliyoni 3 y’uRwanda buri kwezi abatereranywe n’imiryango yabo batishyura.

Ati: ”Ntabwo twareka guha abarwayi serivisi z’ubuvuzi kuko nizo nshingano zacu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko hari miliyoni 3 abarwayi badafite ababitaho bagombye kwishyura Ibitaro

Cyakora Dr Muvunyi avuga ko hari igihe bamwe mu bafatanyabikorwa baza gusura abafite ibibazo nk’ibi bakagira amafaranga babishyurira.

Dr Muvunyi yavuze ko bafite umubare mukeya w’abaganga b’inzobere kuko mu barenga 30 bifuza bafite abagera ku 10 bonyine.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar, avuga ko kuba aba barwayi baratereranywe n’imiryango yabo bakongera kubona ababitaho ari ibyo kwishimira.

Musenyeri avuga ko guha imiti abarwayi n’ibindi bakenera bidahagije ngo umurwayi yishime. Ati: ”Kubatega amatwi, kubegera no kubarebana urukundo nibyo umurwayi aba akeneye.”

Musenyeri yongeraho ko indoro nziza n’umutima w’urukundo iyo bije byiyongera ku zindi servisi abarwayi bakenera biba akarusho.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko inshingano za Leta ari ukwita ku baturage muri rusange n’abarwayi by’umwihariko.

Ati: ”Ikibazo cy’umubare mukeya w’abaganga kirazwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo mu gihe gikwiriye.”

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa yizeza abarwayi ko hari ishami ry’abaforomo n’abarwaza batangije mu Ishuri rikuru rya ICK rizatuma umubare w’abavuzi wiyongera.

Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko guha abarwayi serivisi z’ubuvuzi bidahagije ko umutima w’urukundo n’imvugo nziza abaganga bababwira aribyo bibafasha
Ndayisenga Emmanuel wakoze impanuka yo mu birombe avunika uruti rw’umugongo avuga ko amaze imyaka irenga 5 yaratereranywe n’abo mu Muryango we
Abakozi b’Ibitaro bya Kabgayi batuye abarwayi indirimbo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kabgayi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *