Kabera yabwiye Urukiko ko amafaranga yahaye Umugenzacyaha yari ayo kwica isari

Ibi Kabera Védaste Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, yabivuze ahereye ku mvugo y’Umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye, umushinja icyaha cy’indonke yahaye Umugenzacyaha wamuhataga ibibazo ku cyaha yaregwaga cyo guhoza ku nkeke umugore we.
Umushinjacyaha yagize ati “Dusobanurire impamvu yatumye woherereza Umugenzacyaha usanzwe ufite dosiye yawe amafaranga 10,000? ukongeraho n’ubutumwa bugufi?”.
Kabera yahise abwira Urukiko ko ibihumbi 10 Frw yahaye Umugezacyaha atari ruswa ahubwo ari “Ubuntu asanganywe mu buzima busanzwe.”
Yavuze ko mu masaha atatu bamaranye amubaza, yamuretse agataha amubwira ko yisubirira mu rugo.
Kabera mu kwiregura avuga ko yitabye RIB bamarana amasaha atatu atashye yumva umutimanama umuhatira  komwoherereza ayo mafaranga kugira ngo yice isari kuko bari baruhanye.
Ati “Nyuma y’iminota mikeya maze kuyohereza nahise mbona Polisi na RIB baje kumfata.”
Kabera avuga ko muri kamere ye agira ubuntu akavuga ko yashyize mu gaciro asanga ari ngombwa guha amafaranga umuntu bamaranye ayo masaha angana gutyo.
Ati “Ndi Umukozi ushinzwe kurwanya ruswa, nzi ingaruka z’icyaha cyo gutanga ruswa, ibyo nagombaga kubazwa byari byarangiye, ayo mafaranga siyo yagombaga kugira icyo ahindura kuri dosiye yanjye.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba gukurikiranwa ndi hanze kuko ntabwo nacika Ubutabera.”
Urukiko rwamubajije icyamuteye guha Umugenzacyaha ufite dosiye ye amafaranga. Kabera ati “Namugiriye impuhwe numvaga nta kibazo kirimo gusangira n’Umugenzacyaha.”
Umushinjacyaha yahise agira ati “Iyo ni ruswa igamije kwica amarangamutima y’Umuntu.”
Ubushinjacyaha buvuga ko ushinjwa iki cyaha aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.
Me Twagirayezu Joseph wunganira Kabera, avuga ko  icyo bifuza ari ubutabera kuko mu myaka myinshi Kabera amaze akorera mu Ntara y’Amajyepfo, nta kindi cyaha yigeze akora bityo ko Urukiko rwagombye kumurekura agakurikiranywa ari hanze.
Ati “Nta mpamvu zikomeye zatuma Umukiliya wanjye afungwa by’agateganyo iminsi 30, ibyo mumutegeka byose ndabizeza ko azabyubahiriza kuko aho atuye ari naho ifasi y’Urukiko iherereye.”
Isomwa ry’urubanza rizaba taliki ya 09 Gashyantare 2024  saa sita z’amanywa.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
2 Comments
  • Nkubu Frw yahawe umwavoka yapfuye iki koko!?
    Uru rubanza nanjye ntarize Amategeko ndumva naruca kd ntihagire ujurira yaba Kabera cg Ubushinjacyaha.
    Gusa icyo nkuyemo ni uko Bwana Kabera kubera gukina Deals nyinshi yagize ngo Deals za BIRINDI ari zimwe n’ izo MUNSHORO.

    Hanyuma rero wowe CITOYEN wibaza ngo uwatanga Ruswa ntiyatanga 10k, Ipinda nyaryo ryari gutangwa neza nyuma yo gutega Ya Moto. Ikindi ukurikije kwisobanura k’ uregwa, harimo Agasuzuguro ko kumva ko guhembwa make bivuze inzara n’ ubukene.

    Agatinyuka ngo yagiriye impuhwe umugenzacyaha!!!? AKO SI AGASUZUGURO KOKO??
    Ndarangiza mbwira abandi batekereza nka Kabera, Akazi kose gakorwa n’ ubunyangamugayo no kurwa ntigakorwa n’ umushahara ungana cg uruta uwa kabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *