Kabagali: Basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside batahana ingamba

Abakozi b’Umurenge wa Kabagali wo mu Karere ka Ruhango basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali mu rwego rwo kwiga amateka y’Igihugu no kwigira k’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwakozwe ku wa mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, rukorwa n’abagera kuri 29 barimo abakozi bakora ku biro by’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’Umukuru w’Umudugudu uhagarariye abandi.

Abaganiriye na UMUSEKE.RW bavuze ko urwo rugendo bungukiyemo byinshi kandi bahavanye ingamba zo kutitwaza ko baba bafite inshingano nyinshi ngo bagire ibyo batuzuza, ahubwo bigiye ku muhate waranze Ingabo za FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko Ingabo za Loni zari mu Rwanda zivanyemo akazo karenge zikigendera zigatererana abicwaga.

Mukantwari Malceline, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Murenge wa Kabagali, yagaragaje ko mu rugendo bakoreye ku Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside bahamenyeye amateka yaranze Igihugu mu gihe cya Jenoside.

Ati “Nabwiwe byinshi ku basirikare 600 bari muri iyi nzu, ukuntu barwanye bonyine bagatabara abanyapolitiki bari hano ndetse n’abaturage bari muri Kigali.”

Areruya Jean de Dieu usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe agaruka ku cyo yungutse yagize ati ” Icya mbere biranshimishije kuko mbashije gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cyacu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbona ubutwari bwaranze ingabo za APR mu kubohora Igihugu kuva urugamba rutangira, mu gihe cya Jenoside n’uko bahanganye nayo kugeza babashije kubohora Igihugu.”

Ndahayo Innocent, Umuyobozi w’Umudugudu wa Muyogoro mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Kabagali yavuze ko amateka yungukiye muri urwo rugendo, agomba kuyigisha abandi mu rwego rwo kwirindira umutekano no guhamya gukunda Igihugu.

Yavuze ko yigiye isomo ku basirikare 600 ba RPA bari muri iyo nyubako ku nta muntu ukwiririye kwigaya ubuke ngo atuzuza inshingano.

Ati ” Igihe cyose ikintu turimo tukigize icyacu cyagenda neza.”

Ntivuguruzwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, yagaragaje ko igitekerezo cyo gusura Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, cyagizwe n’abakozi b’Umurenge bifuje kuyisura ngo basanishe amateka basoma n’ari mu ngoro nyirizina.

Ati ” Aya mateka afite akamaro kanini mu kongera ubumenyi cyane ku abakozi, kuko kumenya amateka bizamura imyimvire ibyo bigatuma turushaho guhagarara neza mu nshingano dufite.”

Agaragaza ko ubwitange bwaranze ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bakemera gutanga ubuzima bwabo ngo abandi barokoke, ari isomo rikomeye kuri bo nk’abantu bashinzwe gukorera abandi.

Ati ” Hari igihe abantu mu kazi, abantu bavuga ngo ibintu birakomeye ariko se bikomeye ugereranyije n’iki? Dufatiye urugero ku bwitange bw’Inkotanyi, biduha imbaraga zikomeye zo kuvuga ngo ni ibiki tutakoraga neza ngo tubinoza dushake ibisubizo.”

Yavuze ko mu Murenge wa Kabagali bashinze ishuri ry’Abayobozi mu rwego rwo gukeburana no guhana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Basobanuriwe byinshi kuri Rtd Maj David Rwabinumi wakorewe ikibumbano kubera kumara igihe arashisha imbuda yari hejuru ya CND arwana kuri bagenzi be
Abakozi b’Umurenge wa Kabagali wo mu Karere ka Ruhango basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Bafashwe ifoto y’urwibutso ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali
Basuye ibice by’imbere n’inyuma by’iyi Ngoro
Batemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi Ngoro
Beretswe aho ibisasu byaguye ubwo byaraswaga n’Ingabo za Leta ya Habyarimana zigamije kwica abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi
Basobanuriwe byinshi ku basirikare 600 bari mu nyubako yari izwi nka CND

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *