Jonathan wabaye umusifuzi yagizwe Umuyobozi muri FERWAFA

Harindindintwari Jonathan wabaye umusifuzi muri Shampiyona y’u Rwanda, yagizwe Umuhuzabikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Amakuru avuga ko Jonathan yamaze guhabwa uyu mwanya n’ubwo FERWAFA itarabitangaza.

Ni umwanya w’akazi gasanzwe usanzwe uri mu myanya y’Imiyoborere y’iri Shyirahamwe.

Harindintwari wabaye umusifuzi, asanzwe ari umujyanama mu bya Tekiniki muri AS Kigali, umwanya yahawe muri Komite Nyobozi nshya iheruka gutorwa iyobowe na Rindiro.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa Rwanda Premier League iyobora ikanategura Shampiyona y’u Rwanda.

Harindintwari Jonathan yagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *