Jesca Mucyowera yasohoye ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cye gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 02 Ugushyingo 2025 , arimo n’iri kugura ibihumbi 200 Frw.
Itike ntoya mu gitaramo cya Jesca Mucyowera ni iy’ibihumbi 5 Frw, hagakurikiraho iy’ibihumbi 10 Frw, iy’ibihumbi 20 Frw, iy’ibihumbi 25 Frw, naho ameza [Table] y’abantu 10 agura 200,000 Frw.
Mu minsi ishize nibwo yemeje ko agiye gukora igitaramo cy’amateka yise “Restoring Worship Experience”.
Avuga ko abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abarimo True Promises Ministry na Alarm Ministries.
Mucyowera Jesca yavuze ko “Restoring Worship Experience” ari ikimenyetso cyo kwaguka kw’umurimo w’Imana muri we, kikazaba n’amahirwe yo kubona ibitangaza byayo.
Yavuze ko yizeye ko Imana izakora ibikomeye, asaba abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuzaza kumushyigikira kugira ngo basangire iby’Umwuka azaba yateguye.
Yagize ati:” Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi.”
Amatike yo kwinjira mu gitaramo yamaze kugera ku isoko, aboneka ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ukoresheje telefone *662*104#.
Mucyowera Jesca ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo za Gospel, yanditse ‘Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye, kandi avuga ko aririmba agamije kuramya Imana no kwagura ubwami bwayo.

Kanda hano urebe indirimbo za Jesca Mucyowera
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW