
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari k’Agateko bavuga ko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 ubuyobozi bwasenye inzu y’umuturage, maze agerageza kwiyambura ubuzima Imana ikinga ukuboko.
Ni ibintu ubuyobozi bwamaganye buvuga ko uwo mugabo “Yakoze igisa n’imyigaragambyo akiruka agatsikira mu mukoki” byamuviriyemo kujyanwa kwa muganga.
Amakuru avuga ko uyu muturage yashenguwe no gusenyerwa inzu yari amaze umwaka abanamo na Nyina.
Bivugwa ko uko kuyisenya byamukoze ku mutima yibuka imbaraga yakoresheje ngo ayibone maze ashaka kwiyahura.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Bucyana Alexis, yabwiye UMUSEKE ko atiyahuye ndetse ko kuri ubu ameze neza.
Gitifu yavuze ko ubuyobozi bwagiye kugenzura abubaka mu buryo bw’akajagari ari nabwo nawe yagaragaye bityo mu gusa no kwigaragambya ariruka agwa mu cyobo cyari hafi yaho yubaka.
Uyu muyobozi yagize ati ” Ntabwo umuturage yiyahuye, itsinda ryacu ry’Umurenge rikora ubugenzuzi buri kuwa kane, ijyanye n’isuku no kurwanya imyubakire y’akajagari.
Yasabye abaturage kwirinda kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yego Gitifu.Inzu yarayibayemo umwaka wose none igenzura mwibutse kurikora none?Yewe Imana ikurengere kdi iguhe ubwenge nk’ubwa Salomon Kuko ibintu wavuze ntashingiro bifite pe.Umuntu akora imyigaragambyo yiruka????????????????.
Ariko Gitifu wahora ko nawe uri munsi y’ikirere kidasakaye?urumva ukuntu uvugira ku mukene utagira kivugira?ubu kuva wavuka nta kirakubabaza ngo wumve uko bimera?Wenda n’amategeko nta wabiguhora ariko reka gushinyagura Sha?
None Gitifu we, umuntu yigaragambye yiruka? niba yirutse se mwebwe byari bibtwaye iki? ese ubundi yirukankanijwe niki? Nyuma y’umwaka wose aba munzu, hanyuma kuri uyu wa kane nibwo mwamenyeko yubatse? Nyakubahwa Perezida wa republika, dukize abayobozi babi, b’inda mbi, batita ku baturage, bareba inyungu zabo gusa. Dufite igihugu cyiza, sitwifuza ko cyangizwa n’abatita ku nshingano zabo.
Abanyamakuru muri mukazi neza! Mukomeze muhatubere. N’ abandi mubagereho. Umudugudu Nyagatama, Akagari ka Vuganyana umurenge Nyange akarere ka Ngororero ababyeyi Izayasi Iyakaremye na mukakarara Donata nabo barasenyewe biturutse ku rugomo nk’ urwo. Mubaberere ijwi murakoze.