Nyamasheke: Hashize imyaka 3 ivomo rusange rifunze kandi amazi arimo, ngo uwarivomeshaga yagejeje amazi iwe, atwara urufunguzo, abandi barikoreshaga ubu bagura ijerekani y’amazi ku baturanyi ku Frw 50 ijerekani imwe, abandi bayobotse ibishanga, umuyobozi ngo buvuga ko ikibazo bwakimenye mu mezi abiri ashize.
Ni ivomo rusange riri mu mudugudu wa Biguzi, akagari Gasheke mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, abaturage bavuga ko rimaze imyaka itatu ridakora.
Bamwe mu baturagege bavomaga kuri iri vomo, abaganirije UMUSEKE bavuga ko ryagiraga umuntu ushinzwe kurivomesha bishyura igiceri cy’amafaranga 20 ku ijerekani imwe, nyuma aza kujyana amazi mu rugo rwe, abika urufunguzo rw’ivomo rusange.
Kuri ubu ngo udafite amafaranga 50 ku ijereka imwe y’amazi agura mu baturanyi, yayabura akajya kuvoma amazi yo mu gishanga.
Bimenyimana Theogene, ni umuturage wo mu mudugudu wa Biguzi, yavuze ko batereranywe n’ubuyobozi butashyize imbaraga mu gushaka undi muturage uhabwa urufunguzo rw’ivomo rusange.
Ati “Hashize imyaka itatu iri vomo ridakora, uwarikoreshaga yakuruye amazi mu rugo rwe, aratureka. Ijerekani twayishyuraga amafaranga 20, twabibwiye ubuyobozi bushyiramo intege nke, kugira ngo tubone amazi meza, tugura ijerekani imwe amafaranga 50 ku bantu biteje imbere bayakurura mu ngo zabo.”
Ngizwenayo Emmanuel yavuze ko kubona amazi meza bisaba gukora urugendo rurerure.
Ati “Ivomo ryacu ryarafunzwe uwarikoreshaga yakuruye amazi mu rugo rwe, abika agafunguzo. Kuri ubu udafite amafaranga 50 ngo agure ijerekani imwe y’amazi mu bayakuruje mu ngo zabo, kugira ngo abone amazi meza akora urugendo rurerure, cyangwa akavoma igishanga.”

Umubyeyi witwa Uwimana Vestune wo mu mudugudu wa Biguzi yavuze ko udafite amafaranga 50 yo kugura ijerekani y’amazi mu bayajyanye mu ngo zabo, ahitamo kuvoma ayo mu gishanga.
Ati “Dufite ikibazo cy’uko twabuze amazi kubera ko ivomo ryacu hashize igihe kinini cyane ridakora, uwarikoreshaga witwa Alex yakururiye amazi iwe ijererekani imwe twayiguraga amafaranga 20, iyo ugiye kuyigura mu bayakuruje mu ngo zabo uyishyura amafaranga 50, utayafite ntabona amazi. Uwahavomeshaga si uko yabuze ahubwo urufunguzo ntibarutanga.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi ko hatabuze undi muturage wemera urufunguzo rw’ivomo rusange, ko ari ubuyobozi bubishyiramo intege nke.
Ngo kuba nta mazi meza babona bibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo kurwara indwara zituruka ku kunywa amzi mabi, no kutagira isuku uko bikwiriye.
Icyifuzo cyabo ni uko ubuyobozi bwabafasha hakaboneka undi muturage uhabwa agafunguzo k’ivimo rusange, bityo bakongera kubona amazi meza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasheke, Dushimimana Flavier, yatangarije UMUSEKE ko hashize amezi abiri abimenye, ko ibyo abaturage bavuga ko ubuyobozi butashyizemo imbaraga ngo haboneke undi muturage uhabwa urufunguzo rw’ivomo rusange atari byo, ahubwo ko yabuze.
Yanavuze ko bitari bikwiye kubibwira Umunyamakuru.
Ati “Abo bemera ako gafunguzo ntawigeze aza ngo ambwire, uwo wemera kugafata kuki atampamagara ngo ambwire ngo twumvikane abashe kugahabwa ahubwo agahamagara umunyamakuru akaba ari we aha ayo makuru.”
Iri vomo rusange rihurirwaho n’abaturage bo mu midugudu ya Biguzi, Karambo, Nyamikigo, na Gasheke yo mu kagari ka Gasheke.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW / i NYAMASHEKE
