Inganzo Ngari, rimwe mu matorero akunzwe mu Rwanda, ryatangaje ko ryatangiye imyiteguro y’igitaramo bise “Tubarusha Inganji”, kizaba ku wa 1 Kanama 2025, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rukagera ku ntsinzi.
Iri torero rikunzwe mu Rwanda, ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo n’imiziki ya kinyarwanda.
Serge Nahimana, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, yavuze ko kwita iki gitaramo ‘Tubarusha Inganji’ bigamije kugaragaza ibigwi by’u Rwanda, cyane cyane uburyo rwahuye n’ibibazo byinshi rukabasha kubyigobotora.
Ati: “Rero, impamvu nyamukuru ni ukureba mu mateka yacu, tugasubiza agatima impembero, tukamenya neza uko twabayemo. Iki gihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ariko cyahoraga cyishakamo ibisubizo.”
Avuga ku munsi w’Umuganura bazakina amateka y’u Rwanda kuko ari yo ngobyi y’igihugu, berekane umujyo wo kwishakamo intsinzi n’uko mu gihe kizaza bizaba byifashe.
Ati: “Umuganura ni ikintu gikomeye ku Banyarwanda; ni umunsi wo kwishimira ibyiza abantu bagezeho.”
Kuva mu 2009, Itorero Inganzo Ngari ryakoze ibitaramo bitandukanye byagize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda, birimo ‘Inganzo Twaje’ bakoze mu 2009, n’icyo bakoze mu 2010 bise ‘Umuco, Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’.
Tariki 25 Nzeri 2011, bakoze igitaramo bise ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’, naho ku wa 10 Ugushyingo 2013 bakora ikindi bise ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.
Tariki 8 Kanama 2023, basubiye ku rubyiniro mu gitaramo bise ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.
Ku wa 25 Ukwakira 2015, bakoze igitaramo bise ‘Ruganzu I Bwimba’, naho ku wa 9 Ugushyingo 2018 bakoze icyo bise ‘Urwamazimpaka’.
Inganzo Ngari bagiye bakora imbyino mu bitaramo by’abahanzi b’ibyamamare barimo Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, n’abandi.
Bafite umwihariko wo kwambara imyenda gakondo yerekana ishusho y’umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere.
Uretse kubyina, iri torero ritanga n’umusanzu mu gukomeza kuririmba indirimbo z’umwimerere zishingiye ku muco.
Inganzo Ngari kandi bakomeje kuba itorero rifite igikundiro mu bakunda umuco gakondo, kandi ryagiye ritanga umusanzu ukomeye mu kurinda umuco w’u Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Itorero rigizwe n’abasore n’inkumi ryagaragaje ubuhanga mu mbyino gakondo, ryitabiriye ibitaramo bikomeye nka FESPAD, aho ryerekanye imbyino zishingiye ku muco.
Kwinjira mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali (KCEV) bizatwara amafaranga atandukanye bitewe n’icyiciro: ibihumbi 10 Frw ku cyiciro cya “Imidende”, ibihumbi 20 Frw ku cyiciro cya “Inyamamare”, ndetse n’ibihumbi 30 Frw ku cyiciro cya “Abaterambabazi”.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW