Minisitiri yagaragaye mu bikorwa by’isuku “akoresha imashini iconga ubwatsi”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarimu n’abanyeshuri kurangwa n’isuku no gukora ibikorwa bihoraho byo kuyimakaza, kuko atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo iri mu muco nyarwanda.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri, bugamije kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri mu gihugu hose.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ubwo yifatanyaga n’abarezi n’abanyeshuri ba GS Karembure mu mujyi wa Kigali, yabibukije ko isuku idakorwa rimwe gusa.

Ati: “Isuku si igikorwa cy’umunsi umwe; ni umuco Nyarwanda. Tuyihagurukire ku buryo amashuri yose yo mu Rwanda azaba intangarugero mu isuku mu gihugu hose.”

Yavuze ko umunyeshuri, mbere yo guhaguruka mu rugo, akwiye kwigenzura no kureba ko ari ‘fresh’. Yongeraho ko isuku atari ikintu gisangirwa ku ishuri gusa, ahubwo ikomoka mu rugo.

Ati: “Ni yo mpamvu ababyeyi, dufatanya kurerera u Rwanda, bagomba kugenzura isuku y’abana, bagakaraba, bakoza amenyo, bakambara imyenda ifuze, maze bakaza ku ishuri bemye, bacyeye, kuko bibafasha kwiga neza.”

Minisitiri Nsengimana yasabye kandi abarezi n’abarimu kuba intangarugero mu isuku, bakabitoza n’abo bigisha.

Umuyobozi wa GS Karembure, Soeur Edith Uwimbabazi, yavuze ko nk’abarezi bakwiriye kuba aba mbere mu gutoza abanyeshuri isuku, kuko ari bo babana cyane nabo.

ati: “Twiyemeje gukurikiza urugero mwatweretse uyu munsi, tugaharanira isuku ku mubiri wacu, abanyeshuri bakIyitaho, ndetse tugaharanira isuku mu ishuri, mu bwiherero n’ahandi hose.”

Ingabire Latiffa, umunyeshuri kuri iki kigo, yavuze ko basobanuriwe akamaro ko kugira isuku kandi bagiye kubigira umuco.

Ati: “Nti tukumve ko ku wa Gatanu ari wo munsi wo gukoropa amashuri wonyine; twumve ko umuntu agomba gukaraba no kumesa imyenda y’ishuri bihoraho.”

Abarezi n’abanyeshuri mu bikorwa by’isuku
Minisitiri w’Uburezi atoza abanyeshuri gukaraba intoki neza

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *