Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu ijambo yageneye abaturage barimo kwigaragambya muri Iran, yavuze ko bashaka ubwigenge kandi ko ubutegetsi buriho muri Iran nibuvaho ibihugu byombi bizongera kubana neza.
Yavuze ko Israel ikurikiranira bya hafi ibirimo kubera muri Iran.
Ati “Imyigaragambyo y’abaharanira ubwigenge yakwiriye igihugu hose. Abaturage ba Israel, n’isi yose bashyigikiye ubutwari butangaje bw’abaturage ba Iran.”
Iran imaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo ikomeye y’abaturage binubira ubukungu bwifashe nabi, abandi “ntibashyigikiye ubutegetsi buriho”.
Hamaze gupfa abantu bagera kuri 544 nk’uko CNN ibitangaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel avuga ko icyo gihugu gishyigikiye imbaraga abaturage barimo gukoresha ngo bagere ku bwigenge, kandi icyo gihugu kikamagana ubwicanyi bukorerwa abaturage bari mu myigaragambyo.
Kubera iyo myigaragambyo, Iran yagiye ikuraho Internet kugira ngo abaturage batabwirabwirana bakaba benshi mu mihanda.
Benjamin Netanyahu ati “Twese dufite icyizere ko iguhugu cyo muri Perse (Iran) kizabohorwa kikava mu gitugu, kandi igihe uwo munsi uzagera, Israel na Iran bizongera gufatanya mu bwizerane mu kubaka ahazaza h’iterambere, n’amahoro ku bihugu byombi.”
Amakuru avuga ko Israel na America byaba biteganya kugaba igitero kuri Iran, ariko Iran yavuze ko nibiba izarasa inyungu zose za America n’ibisasu kuri Israel.
Perezida Donald Trump wa America yavuze ko abayobozi ba Iran bagaragaje ubushake bwo kujya mu biganiro “kubera guhora bakubitwa na America.”
UMUSEKE.RW