UPDATES: Ayatollah Ali Khamenei yarishwe – Iran yashyizeho inzibacyuho

Umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wabonetse mu binonko by'inzu

UMUNSI WA KABIRI W’INTAMBARA: Iran yemeje urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, ndetse yiyemeza kugaba ibitero bitigeze bibaho kuri Israel na America.

Televiziyo ya Iran, mu marira menshi, yatangaje urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yavuze ko yiciwe mu gitero cya America na Israel ku wa Gatandatu ubwo yari mu biro bye.

Abandi bayobozi bemejwe ko bapfuye ni Umugaba mukuru w’Ingabo za Iran, Abdolrahim Mousavi, ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Gen Mohammad Pakpour.

Televiziyo ya Iran yavuze ko umukazana wa Khamenei, umukwe we n’abuzukuru biciwe mu gitero.

Amakuru y’ubutasi yageze kuri CBS News nk’uko BBC ibivuga, yemeza ko abayobozi bakuru 40 bishwe mu bitero bya America na Israel.

Inzu Ayatollah Ali Khamenei yarimo yarashweho bombe 30 irangirika cyane
Abapfuye bandi ni Major General Seyed Abdolrahim Mousavi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Major General Mohammad Pakpour, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran zirwanira ku butaka, Admiral Ali Shamkhani, Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano, Major General Aziz Nasirzadeh, Minisitiri w’Ingabo

Ibitero byo kwihorera i Tel Aviv

 

INKURU YABANJE: Amakuru ataremezwa na Iran aremeza ko Umuyobozi wayo w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei yiciwe mu bitero bya Israel na America.

Abamenyekanye baguye muri ibyo bitero barimo umukwe n’umukazana ba Ayatollah Ali Khamenei, na Minisitiri w’Ingabo wa Iran, Amir Nasirzadeh ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Mohammed Pakpour.

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe wa Israel yagejeje ku baturage “abwira abanya-Iran” yavuze ko ibimenyetso bikomeza kugaragaza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yagiye”.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru muri Israel, yabitangarije ko “umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wabonetse.

Axios, na cyo cyavuze ko Ambasaderi wa Israel muri America, Yechiel Leiter yabwiye abayobozi bo muri America ko Khamenei yiciwe mu bitero byagabwe ku rugo rwe i Tehran.

Ibinyamakuru byo muri Israel na byo byakomeje gutangaza ko Khamenei yishwe.

Amakuru avuga ko urugo rwa Khamenei rwarashweho bombe 30. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yumvikanye abwira NBC News ko Khamenei na Perezida Masoud Pezeshkian ari bazima.

Croix Rouge yo muri Iran iravuga ko abantu nibura 200 baguye mu bitero byagabwe na Israel na America.

Kimwe mu bitero byishe abantu benshi ni icyagabwe ku Ishuri ribanza ry’abakobwa ahitwa Minab, kikaba cyahitanye abagera kuri 85 nk’uko ubuyobozi muri Iran bubyemeza.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *