Democratic Green Party of Rwanda(DGPR) yasabwe gukora ubuvugizi kugira ngo ibiciro by’ibiryo by’amatungo bigabanuke, kubera ko aborozi bakorera mu bihombo ku buryo hari na bamwe bavuye muri iryo shoramari.
Ubuyobozi bwa Green Party bwabisabiwe mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Gashyantare 2026, ahabereye inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ku rwego rw’akarere.
Iri hyaka ryabwiwe ko ibiryo by’amatungo bihenze kandi hari n’ibitujuje ubuziranenge, bityo hakenewe ababikora kinyamwuga kandi ku giciro cyoroheye bose.
Nsanzamahoro Emanuel, usanzwe worora inkoko, ahamya ko bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo, ndetse n’iyo babibonye bibahenze, bibatera ibihombo.
Ati: “Kugira ngo tubibone biba bigoye; biboneka bihenze, na nyuma yo kubigura ugasanga amatungo afite ibibazo bigaragaza ko byanze bikunze bitujuje ubuziranenge.”
Yagaragaje ko mu Karere ka Gakenke ikilo cy’ibiryo by’inkoko kigura 750 Frw, agasaba ko byibura bigabanyijwe mu buryo bwumvikanyweho, umuguzi n’umucuruzi bakabona inyungu ifatika.
Mugenzi we yavuze ko usibye guhenda, ibiryo by’amatungo bihari bitagera ku borozi bo hasi cyane cyane abororeye ku musozi kandi mu buryo buciriritse.
Yagize ati: “Dukeneye abantu baza kubikora ku buryo bw’umwuga kandi buhagije, by’umwihariko bikaba ku giciro abantu bose bashobora kuba babigura.”
Abo muri Green Party bavuze ko, hatagize igikorwa, igihugu cyagwa mu bihombo, ndetse n’abaturage bakugarizwa n’ubukene, kuko kwigondera ibiryo by’inkoko, ingurube, inkwavu n’ibindi atari iby’abaturage bose.
Komiseri w’abatishoboye muri Green Party akanaba ushinzwe imishinga, Ndamukunda Peter, yavuze ko bateganya guhugura aborozi gukora ibiryo by’amatungo kugira ngo bagabanye ikiguzi cyabyo kiri hejuru.
Ati: “Ibikenerwa byose mu gukora ibiryo by’amatungo turabifite hano mu Rwanda; ikibura ni ukubigisha uko babikora.”
Iyi gahunda izorohereza aborozi kubona amahugurwa hafi, kuko hari abo byasabaga gukora ingendo bajya gushaka ibiryo by’amatungo, hakiyongeraho n’amatike.
Aborozi bo hirya no hino mu gihugu bamaze igihe batakambira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izo bakorana, kugira ngo barebe uko umworozi atagwa mu bihombo bikabije kubera ibura cyangwa guhenda kw’ibiryo by’amatungo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
