DER SPRACHEN HUB | GERMAN LANGUAGE ACADEMY ishuri ryigisha Ururimi rw’Ikidage ryatangaje igabanya ry’igiciro mu buryo budasanzwe ku masomo y’Ikidage ryigisha.
Mu rwego rwo kwizihiza intambwe ikomeye imaze guterwa mu guteza imbere uburezi bw’ururimi rw’Ikidage mu Rwanda, ishuri Der Sprachen Hub | German Language Academy, ryatangije gahunda yihariye y’igabanya ry’ibiciro rikomeye ku masomo y’Ikidage, rigamije gufasha benshi gutangira uru rugendo rw’ingenzi.
Intego Nyamukuru: Kwiga neza, vuba, heza kandi kuri make.
Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko, intego nyamukuru ya Der Sprachen Hub ari uko umuntu wese ushaka kwiga Ikidage abishobora: akigira neza, vuba, ahantu heza, kandi ku giciro cyoroheje.
Ishuri rimaze imyaka ine rikora, rikaba rimaze kwiyubaka nk’ahantu hatanga uburezi bufite ireme mu bijyanye no kwigisha ururimi rw’Ikidage.
Rizwiho kuba rifite:
Abarimu b’inzobere bafite uburambe
Uburyo bw’imyigire bugezweho kandi bwumvikana
Ibikoresho by’imfashanyigisho byujuje ubuziranenge
Ubufasha bwimbitse ku banyeshuri no ku barangije
Igiciro gito, ireme rihanitse
Igabanywa ry’ibiro riri ku bantu baziyandikisha mu minsi mike y’uku kwezi kwa cumi. Icyiciro kimwe cy’amasomo y’Ikidage kiri gutangirwa ku giciro kidasanzwe cya Frw 100,000 gusa, hakiyongeraho Frw 25,000 y’ibikoresho.
Abanyeshuri bashobora guhitamo igihe kibabereye mu byiciro bikurikira:
Mu Gitondo
Nyuma ya Saa Sita
Nimugoroba
Cyangwa mu mpera z’icyumweru (Weekend)

Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha
Kwiyandikisha no kwishyura bigomba gukorwa hagati ya tariki ya 19 kugeza ku ya 31 Ukwakira, 2025. Nyuma y’iyo tariki, hazakurikizwa ibiciro bisanzwe bigenerwa abarangije kaminuza, cyangwa amashuri yisumbuye.
Serivisi zirenga ku masomo atangwa
Uretse amasomo y’Ikidage, Der Sprachen Hub | Germany Language Academy inatanga ubufasha bwiyongera ku myigire harimo:
Inama no gutegura ibyangombwa byo gusaba akazi, amashuri, amahugurwa n’ubukorerabushake mu bihugu bikoresha Ikidage.
Gutegura CV, amabaruwa y’akazi, no kwitegura ibiganiro (interviews), gusaba urushya rwo gukora Work Permit, gusaba viza n’ibindi bijyanye nayo, guhindura inyandiko mu kidage n’ibindi’
Kugira ubujyanama bwihariye ku banyeshuri bitegura amahirwe mpuzamahanga
Ibi byose bigamije gufasha umunyeshuri kutigira ururimi gusa, ahubwo no kurukoresha neza mu buzima busanzwe no mu rugendo rw’umwuga.

Kwiyandikisha biroroshye – byose biri online!
Ushaka kwiyandikisha, sukuraho iyi link:
???? https://der-sprachen-hub.com/register
Hitamo Campus (Kigali, Huye, Musanze) ndetse n’igihe cy’amasomo kibereye gahunda yawe.
???? Ukeneye ubundi bufasha? Twandikire cyangwa duhamagare:
Kigali: 0790 139 822
Huye: 0790 139 824
Musanze: 0790 139 825
???? Email: register@der-sprachen-hub.com
Ijambo ry’ubuyobozi: “Agaciro ko kwiga Ikidage karuta kure igiciro. Haha ubuhanga mu mahanga, maze uhange ubutunzi mu Rwacu. Ubuhangange ubwo! Uko!!”
Der Sprachen Hub | Germany Language Academy– Twubaka Ejo Heza binyuze mu bumenyi bw’indimi. Hitamo Der Sprachen Hub |German Language Academy maze ugere kure!
