Umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb, yatangaje ko umunyezamu we wa mbere, Ishimwe Pierre yahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe adakorana imyitozo na bagenzi be ahubwo yoherezwa mu Intare FC ifatwa nk’iya Kabiri ya APR FC.
Hashize iminsi ibintu bitameze neza ku munyezamu wa mbere wa APR FC, Ishimwe Pierre nyuma y’amakosa amaze iminsi akora bigatuma ikipe ye itakaza imikino bya hato na hato.
Uretse ku kuba atameze neza mu kibuga, uyu munyezamu anamaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga n’abafana bamwe b’ikipe y’Ingabo ndetse na bamwe mu banyamakuru.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Ishimwe Pierre, umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yahisemo guha ikiruhuko uyu munyezamu kugira ngo abanze yitekerezeho.
Yagize ati “Usibye kuba umutoza ariko buriya ndi n’umwarimu, urabona Pierre akwiriye gutegurwa mu mutwe. Navuganye na we nyuma y’imikino ibiri, harimo uwa Shampiyona n’uwa Super Coupe, ndamwumva ukuntu yibasiwe n’itangazamakuru, abafana, icyo nagombaga gukora ni ukumurinda.”
“Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka no kugira ngo asubize ubwenge ku gihe, kandi ni ku neza ye. Ndumva nta gushidikanya ku bushobozi bwe.”
N’ubwo uyu mutoza avuga ko yahaye uyu munyezamu ikiruhuko, andi makuru avuga ko nyuma yo kubona ko atari gutanga umusaruro uko bisanzwe, APR FC yakoze iperereza igasanga atakiruhuka bihagije, igahitamo kumuhana kugira ngo yitekerezeho.
Umukino wa mbere ikipe y’Ingabo yakinnye idafite Ishimwe wari wasimbuwe na Hakizimana Adolphe, yatsinzwe na Al-Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.
Nyuma yo gutsindwa n’abanya-Sudani, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, aho irushwa inota rimwe na Al-Hilal SC iyoboye Shampiyona y’u Rwanda kugeza ku Munsi wa 19.

UMUSEKE.RW
