Isengesho Perezida Museveni yabwiye Imana ku isabukuru y’umugore we

Uyu munsi umugore wa Perezida Yoweri Museveni yujuje imyaka 73 y’amavuko, Perezida Museveni yamwifurije gukomeza gukura kugeza ubwo bazagira imyaka 100 bari kumwe.

Museveni n’Umugore we, umwe ni Perezida undi ni Minisitiri bari ku ntebe y’ubutegetsi kuva mu 1986

Yagize ati “Nshimire Umwami Imana ku buzima yahaye Maama Janet Museveni, imigisha myinshi yamuhundagajeho mu buzima bwe bwose. 

Turifuza indi myaka myinshi ku buzima bwe, ibyishimo, no gukomeza gukora. Ntegereje kurambana na we tukageza imyaka 100 turi kumwe.”

Mme Janet Kainembabazi Kataaha yavutse tariki 24 Kamena 1948 (yujuje imyaka 73). Yavukiye ahitwa Kajara, mu Karere ka Ntungamo, muri Uganda.

Yashakanye na Perezida Yoweri Museveni ​mu 1973, babyaranye abana Gen Muhoozi Kainerugaba, Natasha Karugire, Patience Rwabwogo na Diana Kamuntu.

Janet Museveni ni Minisitiri w’Uburezi na Siporo kuva tariki 6 Kamena 2016, mbere yahoo yari Minisitiri ushinzwe agace gakennye ka Karamoja kuva tariki 27 Gicurasi 2011.

Iyi foto ni yo Museveni yakoresheje ayandikaho ikifuzo cye yahaye Imana

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Abantu hafi ya bose barasenga,uretse wenda Abashinwa.Ariko se mwali muzi ko Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana itumva amasengesho y’abakora ibyo itubuza?Soma Yohana 9:31.Kandi abo nibo benshi cyane nkuko Yezu yabyerekanye.Ndetse n’ugiye kwiba abanza gusenga.Byacamo agashimira Imana ngo niyo imufashije.Muli Politike hakorerwamo byinshi bibi.Urugero,Museveni bamushinja ibintu byinshi bibi,harimo ubwicanyi,kubeshya,gushoza intambara,etc…President Ndayishimiye nawe arasenga cyane,Nyamara ishyaka rye rifite Imbonerakure zamaze abantu zibica.Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo itubuza izabarimbura ku munsi wa nyuma,kandi bene abo bapfuye batazazuka ku munsi wa nyuma.Ntitugakinishe Imana.

  • MUSEVENI arashaje none arifuza kugeza ku myaka 100.Niyo yayigezaho,yakongera akifuza indi myaka.Byerekana ko abantu twese dukeneye UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo.Ikibabaje nuko usanga abashaka Imana kugirango bazabone ubuzima bw’iteka ari mbarwa.Yezu akiri ku isi,yatweretse uburyo twazabona ubuzima bw’iteka.Yadusabye kutibera mu gushaka iby’isi gusa,ahubwo “tugashaka mbere na mbere UBWAMI BW’IMANA”,bisomanura ubutegetsi bw’Imana buzaza bugategeka isi ku munsi wa nyuma.Bisome muli Matayo 6:33 na Daniel 2:44.Yezu yatweretse ko abumvira iyo nama azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Bantu mutuye isi,muze dushake Imana dushyizeho umwete.Tubifatanye n’akazi gasanzwe.

  • Heheheeeeeh.President Museveni aranshimisha kabisa.Iteka yigira umukristu ukomeye.Ejobundi bamaze kumutora,yarahiye afashe bible mu ntoki.Akunda no gukotinga (to quote) ibyo Yesu yavuze.Yanditse igitabo kitwa “Sowing the Mustard Seed”,kijyanye n’intambara yarwanye.Nyamara Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *