UPDATES: Iran irashe ku ngabo za America mu bihugu biyikikije – irahora ibitero bya America na Israel

Iran imaze kurasa ku biro bikuru by'ingabo za America muri Bahrain

*UPDATED: 12h58 – Bahrain, Israel, United Arabe Emirates, Kuwait na Qatar byarashweho missile zavuye muri Iran

Ambasade ya America muri Bahrain yaburiye abaturage bayo gushaka ubwihisho igihe bumvise havugijwe urusaku rutubaza, cyangwa ibiturika.

Itangazo ryanyujijwe kuri X riraburira abaturage kumenya ko hari ibyago byo kugabwaho ibitero bya drone cyangwa ibisasu rutura bya misile.

Ambasade ya America i Manama ku murwa mukuru wa Bahrain yaburiye abaturage b’icyo gihugu gushaka ubwihisho, no gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye n’umutekano no gukomeza kwitwararika ku bindi bitero byaba.

Ubutumwa bugira buti “Niba wumvise urusaku rw’ikintu gituritse, urusaku ruburira hita ushaka aho wihisha. Niba uri munyubako ndende jya mu nzu yo hasi kurusha izindi kandi idafite ahantu harangaye, wirinde kwegera amadirishya cyangwa imiryango.”

Ubutumwa bukomeza busaba abari hanze igihe igitero kibaye cyangwa bumvise impuruza guhita bashaka aho bahungira hakomeye, ibyo bitashoboka agahita aryama hasi agapfuka umutwe we n’ibiganza.

Abaturage basabwe kumenya ko nubwo drone cyangwa misile bitabarasa, igihe habayeho kuzihanura ibisigarizwa byazo na byo byatera ibibazo.

Habaye iki?

Leta zunze ubumwe za America zifatanyije na Israel zagabye ibitero kuri Iran. Ibi bitero byemejwe na Perezida Donald Trump wavuze ko “Igikorwa gikomeye cy’imirwano kirimbanyije”, asaba ko muri Iran ubutegetsi buhinduka.

Perezida Donald Trump yavuz eko impungenge ze za mbere ukwishyira ukizana “freedom” ku baturage ba Iran, akavuga ko America iri gukora kugira ngo igihugu cya Iran gitekane.

Ayo ni amagambo Perezida Trump yabwiye Washington Post, mu kiganiro kuri telefoni. Ati “Icyo nkeneye ni ukwishyira ukizana kw’abaturage.”

Perezida Trump avuga ko uyu ari umwanya mwiza ku baturage ba Iran, gukuraho ubutegetsi kandi akabizeza ko azabafasha.

Igisirikare cya Israel na cyo cyemeje ko kirimo kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare bya Iran mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Iran na yo yakurikijeho ibitero byo kwihorera, cyane ireba ahari ibirindiro by’ingabo za America ikaharasa.

Muri Bahrain

Urusaku rw’ikintu cyaturitse cyane, ndetse kigaherekezwa n’umuriro rwafashwe kuri camera. Amakuru yemeza ko ari ku biro bikuru by’ingabo za America zirwanira mu kirere muri icyo gihugu bizwi nka US Fifth Fleet.

Ambasade ya America muri icyo gihugu yemeje iby’icyo gitero cyakora ntiharamenyekana niba hari abakiguyemo.

Muri Qatar

BBC ivuga ko humvikanye urusaku rw’ibisasu, nubwo Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu ivuga ko yabashije gusama ibisasu byavuye muri Iran bigambiriye kurasa ibiro by’ingabo byitwa al Udeid air base.

Minisiteri y’Umutekano yavuze ko ibyo bitero nta we byahitanye.

Ibindi bisasu byarashwe muri United Arab Emirates, UAE no muri Kuwait.

Iran yanarashe muri Israel, ndetse hari amakuru avuga ko ibisasu bimwe byaguye ku butaka bw’icyo gihugu.

Inkuru irakomeza…

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *