Inzu ya Nyirabahinzi yenda kumugwaho – imvura iyo iguye arahunga akugama hanze

Inzu ye irashaje cyane ariko ngo abonye isakaro abaturanyi be bamufasha akubaka indi nzu

Abaturage bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shagasha umurenge wa Gihundwe, baratabariza umturanyi wabo witwa Nyirabahinzi Laurence w’imyaka irenga 60 y’amavuko uba mu nzu ishaje cyane yenda ku mugwaho.

Iyo ugeze mu rugo rwa Nyirabahinzi Laurence ntibigusaba kwinjira mu nzu, uba uyirebamo imbere uri hanze.

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe yabwiye UMUSEKE, ko iyi nzu abamo yubatswe mu 1980, ngo iyo ayirimo nijoro nko mu gihe cy’imvura n’umuyaga yikanga ko yamugwaho, akayisohokamo agira ngo akize ubuzima.

Ati “Iyi nzu mbamo irashaje cyane yubatswe mu 1980, yamaze guhengama igaragara nk’iyagwa, iyo imvura iguye ari nijoro ngira ngo irangwaho ngakiza ubuzima bwange ngasohoka ngahagarara ku muryango.”

Izi mpungenge z’uko iyi nzu yamugwaho ngo azifatanyije n’abaturanyi be, bityo bakamutabariza ngo inzego zitandukanye  zimufase kubona isakaro, ngo ibisigaye bizakorwa na bo mu mbaraga bafite.

Ndagijimana Dieu Donne ni umwe muri aba baturanyi waganirije UMUSEKE, ati “Dufite impungenge z’iyi nzu abamo, turamusabira ubuvugizi muri Leta ngo bamuhe isakaro, natwe abaturanyi dufite ingufu tuzamufasha ibisigaye abone inzu yo kubamo.”

Bigaragara ko imbere inyagirwa

Uyu mukecuru avuga ko afite ikibanza yasije kimaze imyaka ibiri, icyifuzo cye agasaba inzego z’ubuyobozi isakaro. Ngo ribonetse byamworohera kubona inzu yo kubamo.

Ati “Nageragje kubaka birananira mfite ikibanza kimaze imyaka ibiri gihari, nta n’ikibazo mfite cy’ibiti, icyifuzo cyange ni uko ubuyobozi bwamfasha bukampa isakaro, ndibonye nakubaka.”

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe butangaza ko bwiteguye kumufasha, bumusaba gushaka ibikoresho by’ibanze, na bwo bukamukorera ubuvugizi agashakirwa isakaro.

Iyakaremye Jean Pierre, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe agira ati “Yego, birashoboka uwo muturage ubwo afite iby’ibanze, kandi bikaba bigaragara ko inzu ye ifite ikibazo nkurikije uko tuyizi, twamugira inama y’uko yatangira agashinga ibiti, natwe tugatangira gushakisha ubushobozi tukamushakira isakaro.”

Imibare itwangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe igaragaza ko abaturage bafite bibazo bibangamiye imibereho myiza abagera kuri 20 bafite inzu zishaje bari kubakirwa.

uri hanze aba areba imbere mu nzu

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/  i RUSIZI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *