Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge litiro 157,000

Akenshi inzoga zitujuje ubuziranenge zinashyirwa mu bitariro bidafite isuku

Amajyepfo: Polisi ku bufatanye n’izindi Nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, zimaze kumena litiro zisaga 157,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, na litiro 159 za kanyanga, hanangijwe ibiro 28 by’urumogi.

Iyi operasiyo yo gushakisha abacuruza izi nzoga n’ibiyobyabwenge muri rusange yatangiye taliki 08/02/2026 kugeza kuri uyu wa 25/03/2026.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko ubukangurambaga bwo kurwanya no guhashya abacuruza n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’ibiyobyabwenge ari gahunda bashyizemo ingufu kugira ngo izi nzoga n’ibiyobyabwenge bicike.

Ati: ”Abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bigayitse batandukanye Polisi yarabafashe ibashyikiriza Ubugenzacyaha.”

CIP yavuze ko abo bose batangiye gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye zabo zigezwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’abaturage by’umwihariko urubyiruko..

Polisi irashimira abaturage bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo kumenya ko umutekano ari inshingano ya  buri wese, kandi ikabashimira uburyo batangira amakuru ku gihe, hagamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi isaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’ibyo amategeko ateganya, ikibutsa ko gukora, gucuruza, gukwirakwiza, gutunda, kunywa ibiyobyabwenge bitujuje ubuziranenge, gucuruza no kunywa kanyanga n’urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ikavuga ko itazigera yihanganira uwo ari we wese ukora ibinyuranyije n’amategeko, cyane ko amayeri bakoresha Polisi imaze kuyatahura ku buryo uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha agahanwa hakurikijwe amategeko.

Inzego z’umutekano zibuza abaturage gukora no gucuruza inziga zitujuje ubuziranenge
Bene izi nzoga Polisi ivuga ko zangiza ubuzima bw’abaturage

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *