Hadutse umutwe w’inyeshyamba mushya muri Katanga ushaka kubohora Congo

Inyeshyamba za MPKC

Mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo y’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe mushya w’inyeshyamba zitwa Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo (MDKC) uvuga ko ushaka kubohora Congo muri video irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Izi nyeshyamba nshya zivuga ko Perezida Felix Tshisekedi yagaruye igitugu cyica mu gihugu kandi we yarabonye ubutegetsi mu mahoro.

Abasinye itangazo bavuga muri video yabo ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwadukanye gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko, harimo no gufunga abasirikare bakuru by’umwihariko abakomoka mu Burasirazuba bwa Congo.

Aba bavuga ko Congo ifite ibibazo byinshi, harimo kurenga ku itegeko nshinga, kwica abantu barimo abanyepolitiki, abanyamadini n’abasirikare bakuru n’abato, abandi ngo batavuga rumwe na leta bakameneshwa bagahunga igihugu.

Bashinja kandi ubutegetsi bwa Congo kwica abavuga Igiswahili bo muri Katanga, Lubumbashi, Kasumbalesa, Kilwa n’ahandi bakavuga ko umutwe w’inyeshyamba witwa Force du Progres Kamuina Nsapu washyizwe mu ngabo za Congo, kandi uwo mutwe ari wo wishe abo bantu.

Bavuga ko ubwo bwicanyi hari ubwabereye i Bukama ku matariki atandukanye, uriya mutwe ushyigiwe na leta ukanafata bamwe mu rubyiruko ukabafunga ahitwa Tumbwe “nta byaha baregwa”.

Izi nyeshyamba zivuga ko agace ka Mitwaba kari ahitwa Konga, muri Teritwari ya Mitwaba, mu Ntara ya Haut-Katanga, zagafashe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *