Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Inteko y’Umuco yasohoye ibitabo bine birimo n’igaztiy’ubushakashatsi “Umurage” . Ni ibitabo byanditswe n’abanditsi b’inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse na bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batsinze amarushanwa yo kwandika ku ndangagaciro z’Umuco w’u Rwanda , abatsine inyandiko zabo zifashishwa mu bitabo.

Ni ibitabo bigenewe abashakashatsi, abarimu bo mu ngeri zitandukanye ndetse bikifashishwa mu gukora ubushakashatsi mu rurimi,Umuco,Umurage by’Abanyarwanda.
Ibi bitabo byagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, birimo igitabo cyitwa “Igazeti Umurage”, ibitabo by’ubuvanganzo bigizwe n’Inkuru ngufi ndetse imivugo, harimo kandi Icy’ibihozo ndetse bizajya bisohoka kabiri mu mwaka.
Igazeti Umurage igizwe n’inyandiko z’ururimi rw’Ikinyarwanda, ubushakashatsi ku rurimi n’umuco Nyarwanda. Ibitabo by’Ubuvanganzo byo byanditswe hashingiwe ku marushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye hanyuma abatsinze inyandiko zabo zisohoka mu bitabo.
Umuyobozi Wungirije mu Nteko y’Umuco ushinzwe ururimi, kubungabunga no guteza imbere Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko mu bitabo byasohotse bitandukanye Igazeti Umurage,, Ubuvanganzo, (inkuru ngufi, n’imivugo) harimo kandi iby’Ibihozo bifite umwihariko wo kuruhura abantu by’umwihariko abafite ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ihungabana.
Yagize ati “Igitabo cya Kane ni icy’ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco mu gihugu hose kirebana n’ubuvanganzo nyemvugo, kikaba ari igitabo cy’ibihozo. Ibihozo ni ubuvanganzo bufite agaciro mu mibereho y’Abanyarwanda.”
Yakomeje ati “Hifujwe y’uko iki gitabo n’ibihozo bikubiyemo byashyirwa mu buryo bw’amajwi kugira ngo bibashe gufasha ababyumva kuko umwimerere wabyo ushingiye ku buvanganzo nyemvugo.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitabo byagiye hanze hagamijwe guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ariko kandi hanazibwa icyuho kigaragara mu bitabo by’ubushakashatsi bisohoka mu magazeti biri ku rwego rugezweho.
Uwiringiyimana yavuze kandi ko hari gutekerezwa uburyo ibi bitabo byanabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byorohereza buri wese kubisoma.
Umwanditsi Semana Abdul Khalik, wagize uruhare mu Igazeti Umurage, yavuze ko kuba hari gahunda yo kujya hasohoka Igazeti kabiri mu mwaka ari amahirwe abanditsi babonye yo kujya basohora inyandiko zabo ndetse n’umuco wo kwandika ukagenda utera imbere.
Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rufite byose. Kuba muri iyi myaka tutari dufite ahantu dushobora gusohorera inyandiko za gihanga cyari icyuho gikomeye rwose. Kuba Inteko y’Umuco yarafashe umwanya igatekereza ku iterambere ry’ubwanditsi ni undi mutungo u Rwanda rugiye kunguka.”
Semana yavuze ko urubyiruko rushishikarizwa kwinjira no kumenyera umuco wo kwandika gusa ko hakigaragara ibibazo bitandukanye birimo kuba inzu z’ubwanditsi zikiri nke ndetse n’uburyo bwashyizweho bufasha urubyiruko gukunda kwandika.
Uyu mwanditsi yavuze ko Minisiteri ifite inshingano zo guteza imbere gusoma no kwandika yatekereza uburyo bwafasha urubyiruko kubikunda.
Yagize ati “Ibyo ari byo byose numva ko hari icyo Minisiteri igomba kuzakora kugira ngo abana batangire basubire mu byo gusoma, mu byo kwandika, habeho amarushanwa ndetse habeho n’uburyo ibijyanye no kwandika biheshwa agaciro, bitabaye ibyo ubwanditsi buzatsikira.”
Yakomeje ati “Abanditsi ni uko bagomba kumva ko ubwanditsi bugira umumaro. Ubwanditsi iyo wabwinjiyemo ukomeza gutera imbere mu bitekerezo.”
Yasabye abanditsi kwihatira kwandika hagamijwe gufasha abantu gukunda no gusobanukirwa agaciro ko gusoma no kwandika.
Inteko y’Umuco ishishikariza abanditsi kandi gutekereza inyandiko zireba n’abakuze, kuri ubu hatangijwe amatsinda yo gusoma ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho gukundisha abantu umuco wo gusoma no kwandika.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Kanyarwanda
Rimwe na rimwe, amajambo amacacubiri,ubumwe, iterambere,ubwigenge,ubwoko(bwo bwanahinduye isobanuro urebye mbere y’ubukoloni na nyuma), …
Bikunzwe gukoreshwa (cyangwase gucecekwa(bishobora kuba ari na bibi kurushaho)),ariko benshi mubanyarwanda tutumva cyangwase tudasobanukiwe neza ibyaribyo.
Icyambere nukugerageza kutagira amaranga mutima nubwo byumvikana ko bitoroshye kubera amateka yigihugu cyacu atoroshye.
Gusobanukirwa ibingibi, bisaba ibintu 2(bibiri) ,kugerageza kugera kukuri(none ikuri kugerwaho gute ?)
Muli make « ukuri kurasangirwa,ikidasangirwa, nticyaba ar’ukuri ».
Ikindi bisaba,nukumva icyo twakwita agatsiko ka kimwe(mugikoloni twavuga yenda k’ari social category).
Aka gatsiko ka kimwe ka nyako,(twabyita : legitimate social category),niko gatanga ishyaka rya politike(umugambi(program),nibindi bifasha icyo « kimwe »(society).
Nigiki gisobanura agatsiko ka kimwe ?
Igisubizo : inyungu/ubutunzi cyangwase(ibyo abantu batunze bisobanura imibereho yabo(nuburylo bucurwa).
Urugero ; umwe agomba kuvoma,undi afite amazi iwe.
Cyangwase ;bombi bafite amazi,ariko umwe ntabushobozi afite bwo « kwishyura ».
Reka dufate bimwe nabimwe turebe niba byuzuza ukuri n’agatsiko ka kimwe.
Reka dutangirire kubwoko(nkuko bwumvikanye/bwasobanuwe nyuma y’ubukoloni).
Hagati y’uwitwa umuhutu, ugendara mumodoka ihuhamo umuyaga ukonjesha n’ushaka buri munsi uko yijyenza,bahuje iyihe nyungu/bahuje ubuhe butunzi ?
Aba bantu ntaho bahuriye.
Hagati y’uwitwa umututsi, ugendara mumodoka ihuhamo umuyaga ukonjesha n’ushaka buri munsi uko yijyenza,bahuje iyihe nyungu/bahuje ubuhe butunzi ?
Aba bantu ntaho bahuriye.
Hagati y’uwitwa umugore, ugendara mumodoka ihuhamo umuyaga ukonjesha n’ushaka buri munsi uko yijyenza,numwanawe bahuje iyihe nyungu/bahuje ubuhe butunzi ?
Aba bantu ntaho bahuriye.
Bishatse kuvugako ishyaka ry’abagore rivugako rirengera abagore aba’ri baringa kuko uwo mumodoka nushaka buri munsi uko ajyenza umwanawe, ntacyo bahuriyeho ndetse ibyo umwe acyeneye,ntabwo undi yabyemera,kuko inyungu zabo zitandukanye.
Reka turebe kwidini,hagati yukurikira ukwemera runaka ukize,nukurikirana ukwo kwemera ucyennye,ni gute bombi basenga imana imwe ? umwe asenga ngo akomeze akire undi asenga ngo ave mubucyene ;
Kandi ubukire bwuwambere bujyana n’ubucyene bwuwakabiri ?
Ibintu ni bibiri,umwe yumva nimana muruko kwemera kumwe,cyangwase basenga imana 2 zitandukanye muruko kwemera kumwe.
Mukurangiza twareba kuli gakondo ;
Ikizwi nuko mukinyarwanda amagambo(tusti,hutu),mbere y’ubukoloni atitwaga amoko cyangwase ubwoko ;aya magambo yarafite icyo ahuriye n’icyo abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi :inka,ubushyo.
Uwar’utunze akitwa iri zina,utar’utunze akitwa irindi zina.ubwoko bwo byari ibindi.
Ntibibura ko hari ibintu bitajyenda mururu rwanda rwa mbere y’ubukoloni, ariko bimeze nkibyabaga(cyangwase biba(feodal system zirahari nubwo zitiha iri zina) muzindi feodal system z ‘amahanga).
None kuki yiyi « kimwe(iki gihugu )»,yatanze ibyo twabonye ?
Igisubizo kiri mugucengeza (pseudo race theory,n’amatwara yo kwigwizaho(capitalism)),
Aya matwara yamunze umuco(ibi bifite ibisobanuro bifatika, ariko hano umusomyi mwimpirimbanyi,yabigira umukoro kubishaka no kubyumva) ;nimiberanire yabagaho murwanda rwa mbere y’ubukoloni.
Birashoboka k’uyu muco warufite agaciro karuta inyungu kuburylo wagabanyaga umwihagarare(tensions,nubwo zabagaho).
Nyuma ya race theory n’amatwara yo kwigwizaho,hasigaye iyo race theory n’umwihagarare.
Hasigaye ibyari bicyenewe ngo tugere aho twageze nyuma.
Kurangiza :
Uwagetekaga urwanda mugihe cy’ubwigenge ati : « ikibazo si … ,n’ikibimutera ».
Ariko gitera siyari kumenya ko ikibimutera ari speudo race theory namatwara yo kwigwizaho,ndetse k’uwabizanye ari kumukoresha(ibi birazwi ntibisaba kurondora).
Nyuma yiri yambo,hashyizweho ubetegetsi fantoche comprador bwa kayibanda.
Ibi byongeye kuba muli 89,90,91 uwategekaga urwanda ati : « bari kutwigisha ibijyanye namashyaka mensi na democracy na economy nkaho aribwo tuvutse »nyuma habayeho aba businessman ba politik ndetse barigaragambya hamwe na lumpenproletariat ;
Nyuma,hasyizweho ubutegetsi fantonche comprador cyangwase comprador fantoche.